Icyegeranyo cya Human Rights Watch cyagiye ahagaragra kuri uyu wa kabiri, kariki 18 Ukwakira 2022, kirashinja igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), guha intwaro, ibiribwa, imiti n'imyambaro imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw'icyo gihugu, ku isonga hakaza FDLR y'abicanyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
 Human Rights Watch ubundi ikunze kwirengagiza amahano FDLR ikorera abaturage ba Kongo, harimo kubica, kubasahura no gusambanya abagore ku ngufu, irashingira ku buhamya bw'inyeshyamba za FDLR zivugira ko FARDC iyitera inkunga, kugirango nayo iyifashe kurwanya umutwe wa M23.Â
Abo batangabuhamya batanze urugero ko nko ku itariki ya 21 Nyakanga uyu mwaka, FARDC yashyikirije abarwanyi ba FDLR bafite ibirindiro ahitwa 'Kazaroho' muri pariki y'ibirunga, amasanduku menshi y'intwaro. Ibi ngo byari nko kubashimira, kuko mu mezi 2 yari ashize(muri gicurasi), FDLR n'inyeshyamba za CMC/FDP, zafashije FADRC kubuza M23 kwigarurira ikigo cya gisirikari gikomeye cya Rumangabo.
Mu nama yabereye ahitwa Pinga muri Kivu y'Amajyaruguru, tariki ya 08 n'iya 09 Gicurasi uyu mwaka, yanitabiriwe n'abasirikari bakuru benshi ba FARDC, bayobowe na Col. Salomon Tokolonga ushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri'regiment' ya 3411, imitwe irimo FDLR yiyemeje gushyira hamwe igafasha FARDC guhangana na M23. Indi mitwe yari muri iyo nama ni APCLS iyoborwa na Janvier Karairi, CMC/FDP ya Dominique Ndaruhutse bakunda kwita'Domi', NDC-R ya Guido Mwisa Shimirai na Nyatura ANCDH/AFDP itegekwa na Jean-Marie Bonane.
Benshi mu bategeka iyi mitwe bafatiwe ibihano n'Umuryango w'abibumbye kubera ibyaha by'intambara, ariko Leta ya kongo ikarenga igakorana nabo.
Col. Tokolonga yemereye Human Rights Watch ko yitabiriye iyo nama koko, nubwo ahakana ibyayivugiwemo. Nyamara abo bari kumwe muri iyo nama, barimo n'abakomeye muri FDLR, bahishuye ko aribwo hashinzwe ikiswe'Forces amies', ni ukuvuga ihuriro ry'imitwe yiyemeje gutera ingabo mu bitugu igisirikari cya Kongo.
Iki cyegeranyo cya Human Rights watch kije nyuma y'aho Perezida Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa ugira isoni nke, abeshyeye isi yose mu Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, ubwo yatinyukaga kuvuga ko FDLR itakibaho, isigaye ari 'baringa u Rwanda rwitwaza kugirango rutere Kongo'!
Abategetsi ba Kongo bahakana ibigaragarira buri wese, birengagije ko utatwika inzu ngo uhishe umwotsi. Si ubwa mbere hasohotse icyegeranyo gishinja Leta ya Kongo gukorana bya hafi n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR, kuko muri Nyakanga uyu mwaka n'impuguke za Loni zasohoye raporo itunga agatoki abasirikarui bakuru muri FARDC gutera inkunga uwo mutwe wajujubije inzirakarengane z'Abanyekongo.
Ibyo birego byateye isoni Perezida Tshisekedi, maze mu kwezi gushize avana Gen. Cirimwami ku buyobozi bw'ibikorwa bya gisirikari muri Kivu y'Amajyaruguru, nyamara aridegembya i Kinshasa, aho gukurikiranwaho uruhare rwe mu gufasha imitwe yica abaturage.
The post Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n'imitwe yajujubije abaturage b'icyo gihugu, irimo na FDLR. appeared first on RUSHYASHYA.