Imboga zibona abana! Amavubi U23 ananiwe kuby... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye guhera saa cyenda z'amanywa mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, Amavubi yanganyije igitego 1-1 na Mali nyuma yo gupfusha ubusa amahirwe menshi yashoboraga kuvamo n'ibitego.

Abasore bu Rwanda binjiranye icyizere n'ibyishimo mu kibuga bitewe n'ibyo bari barakoze mu mukino uheruka basezerera Libya ntawabitekerezaga. Uyu mukino kandi wabereye imbere y'abafana batari benshi nk'uko byari byitezwe.

Ikipe y'igihugu ya Mali yatangiye umukino ikinana imbaraga nyinshi cyane kuko mu minota 15 ya mbere yari imaze gutera amashoti 3 ariko akanyura ku ruhande.

Nyuma y'iminota 15 abasore b'Amavubi batangiye kwinjira mu mukino ndetse bakanagerageza amahirwe yo gutsinda kuko nko ku munota wa 31 umukinnyi w'Amavubi Ashraf Kamanzi yateye umuzinga w'ishoti ariko ku bw'amahirwe make rinyura hejuru y'izamu.


Abakinnyi ba Mali wabonaga barusha imbaraga abakinnyi b'Amavubi bigatuma bakina imipira miremire ikagora Amavubi. Ibi byatumye ku munota wa 39 umusore wa Mali witwa Ahmed Diomande atera ishoti rikomeye cyane ari naryo ryavuyemo igitego cya mbere cya Mali.

Abasore b'Amavubi ntibacitse intege kubera ko nyuma y'umunota umwe, umuzamu Hakizimana Adolphe yahise atera umupira muremure imbere, maze umukinnyi wa Mali witwa Og Yolo Mamadou ahita yitsinda igitego. Nyuma y'uko umukinnyi wa Mali yitsinze igitego, byahise bigarurira icyizere Amavubi, bituma bajya kuruhuka ari igitego 1-1.


Mu gice cya 2 Amavubi yahise akora impinduka havamo Desire Mugisha utari witwaye neza mu gice 1 hinjiramo Rudasingwa Prince wari witwaye neza mu mukino uheruka. Hanavuyemo kandi Hamis Hakim, hinjiramo Nyarugabo Moise.

Nyuma yo gusimbuza, mu minota ya mbere y'igice cya kabiri, Amavubi yatangiranye imbaraga cyane binyuze kuri Ishimwe Anicet wakoreweho amakosa cyane ariko hakabura ubyaza umusaruro imipira y'imiterekano ndetse na Ashraf Kamanzi wateye ishoti rikomeye ryahise rivamo koroneli.

Mali yaranzwe no gukora amakosa cyane ariko umusifuzi ntatange amakarita, ku munota 70 yabonye amahirwe akomeye yashoboraga no kuvamo igitego mu mupira wari utewe na Amady Camara, ariko umuzamu w'Amavubi ahita awufata.


Amavubi yakomeje kwataka cyane binyuze ku barimo Nyarugabo Moise winjiye mu kibuga asimbuye ariko kubona igitego bikanga.

Nyuma yo gusimbuza abakinnyi 3, Mali nayo yatangiye kwataka ndetse ikanabona amahirwe yavamo ibitego bitewe n'amakosa y'abakinnyi b'Amavubi bakina inyuma ariko Hakizimana Adolphe agakuramo imipira yashoboraga kuvamo ibitego.

Guhera mu minota 80 abakinnyi b'ikipe ya Mali batangiye gutinza umukino ari nabyo byatumye Mahamadou Camara ahabwa ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.

Mu minota ya nyuma, abasore b'Amavubi babonye amahirwe akomeye imbere y'izamu nk'aho Rudasingwa Prince waherukaga gutanga ibyishimo yabonye imipira asabwa kuyishyira ku mutwe ariko birangira bidakunze.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23 izakina na Mali mu mukino wo kwishyura ku itariki 29 z'uku kwezi muri Mali. Gusa irasabwa kuzatsindira Mali iwayo kugira ngo izabone itike yo gukina icyiciro cya gatatu giteganyijwe muri W erurwe 2023, ari nacyo kizavamo abazitabira igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mpeshyi ya 2023.


Amavubi anganyije na Mali mu mukino wabereye i Huye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122129/imboga-zibona-abana-amavubi-u23-ananiwe-kubyaza-amahirwe-umusaruro-ngo-atsinde-mali-122129.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)