Ingingo zagarutsweho mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Touadara wa Centrafrique i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiganiro by'abo bakuru b'ibihugu byonbi byibanze ku kibazo cy'umutekano muri CentrAfrika, ubufanye mu bijyanye n'umutekano, imiyoborere ndetese n'iterambere ry'ubukungu.

Perezida Faustin Archange Touadéra yavuze ko yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi.

Ati 'Ku mugoroba nahuye na Perezida Paul Kagame, na we twarebye amakuru ajyanye n'Akarere. Twembi twiyemeje gushyira imbaraga mu bufatanye mu ngeri zitandukanye zidufitiye inyungu.'

Perezida Touadéra yavuze ko u Rwanda n'igihugu cye bifitanye umubano ubyara inyungu, kuva yaba Umukuru w'Igihugu.

Kuri ubu u Rwanda na Centrafrica bibanye neza. Ingabo n'abapolisi bagiye muri iki gihugu mu butumwa bwo kuhagarura amahoro.

Ku wa 20 Ukuboza, 2020 nibwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) berekeza i Bangui, haburaga igihe gito ngo muri iki gihugu habe amatora ya Perezida, gusa imitwe myinshi yitwaje intwaro yari yeguye intwaro ndetse intambara yasatiraga umurwa Mukuru, Bangui.

Yari irimo Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), ishyigiwe na François Bozizé, wayoboye Centrafrique kugeza mu 2013.

U Rwanda na Centrafrique byahise byemeranya kohereza izindi ngabo hagendewe ku masezerano bifitanye ubwabyo, zo kunganira Ingabo za Centrafrique (FACA).

Boherejwe mu buryo bwihariye, basangayo abandi basirikare n'abapolisi b'u Rwanda bo bagengwa n'Umuryango w'Abibumbye binyuze mu butumwa bwa MINUSCA.

Ishoramari rirakataje…

Muri 2019, u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n'ibijyanye n'amabuye y'agaciro.

N'ubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y'agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diyama, amazi magari akurwamo ingufu z'amashanyarazi.

Ibi byatumye muri Gicurasi 2022, Itsinda rigizwe n'Ubuyobozi bw'Urwego rw'Abikorera [PSF], n'abandi banyamuryango barwo barimo abacuruzi bagiriye uruzinduko i Maputo muri Mozambique, bavayo hemeranyijwe itangizwa rya Sosiyete yitwa Zambezia Holding Ltd, gihuriweho n'abashoramari bo mu Rwanda.

Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk'uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy'abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa 'Sango'. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n'u Bufaransa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ingingo-zagarutsweho-mu-biganiro-Perezida-Kagame-yagiranye-na-Touadara-wa-Centrafrique-i-Kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)