Isabukuru nziza papa ! H.E Paul Kagame na Mad... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha y'igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo Madamu Jeannette Kagame, umugore w'Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, yabinyujije kuri Konti ye Instagram agaragaza ko yifatanyije n'umugabo we kwizihiza isabukuru ye y'amavuko.

Amagambo Madamu Jeannette Kagame yabwiye Umukuru w'Igihugu yagarukaga ku kuntu amukunda cyane, ukuntu ubuzima bwe ari bwiza cyane kandi ko buzakomeza kuba bwiza imyaka myinshi bari kumwe. Nyuma y'aya magambo yazamuye amarangamutima ya benshi bakurikira Madamu Jeannette Kagame, yongeyeho ko amukunda "I love you".

Ifoto ya Madamu Jeannette Kagame ari gukata Cake n'umugabo we akaba n'Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, H.E Paul Kagame ku munsi we w'amavuko.

Mu gihe hari hamaze gucaho amasaha make, Madamu Jeannette Kagame, anyuze kuri konti ye ya Twitter, yagaragaje uburyo yanejejwe no kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umugabo we bari kumwe. 

Mu magambo ye nk'uko yabyanditse, yagize ati 'Iteka ni umugisha kukwishimira H.E Paul Kagame. Isabukuru nziza ku muyobozi udasanzwe, papa , sogokuru , mugabo wanjye. Imyaka 65 ni intabwe nziza cyane. Nejejwe n'umuryango twahawe , uri impano kuri twese. JK".


Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda H.E Paul Kagame, yifurijwe isabukuru nziza n'Abanyarwanda bose mu ngeri zose ndetse n'Abanyamahanga n'inshuti z'u Rwanda. Perezida Paul Kagame, yizihije isabukuru y'imyaka 65, dore ko ubusanzwe yizihiza isabukuru buri tariki 23 Ukwakira buri mwaka.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122155/isabukuru-nziza-papa-he-paul-kagame-na-madamu-we-bafatanyije-gukata-cake-122155.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)