Kamonyi: Guhanahana abaturage bituma ibibazo byabo biba agatereranzamba-Umuvunyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine arasaba abayobozi mu nzego z'ibanze mu Karere ka Kamonyi kudahanahana abaturage kuko bituma ibibazo babagezaho bidakemukira ku gihe. Avuga ko ibi biri mu bituma bahora basiragizwa ndetse rimwe na rimwe bakagera mu nkiko bitari ngombwa, iterambere ryabo rikaba inzozi kubera guhora bagenda.

Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022 ubwo hatangizwaga icyumweru cy'ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ( Anti-Injustice Campaign) mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge.

Yagize ati' Twatangije ubu bukangurambaga kugirango twegere abaturage. Tugamije kubatega amatwi ku bibazo bitandukanye byabo bibagoye kandi tuzagera mu turere 15 kuko mu mwaka ushize nabwo twageze mu turere nk'utu. Ikigaragara n'uko ibibazo by'abaturage birakemuka kandi neza, ariko twagiye tubona ko abayobozi bo mu nzego z'ibanze basiragiza abaturage bakabahanahana kandi ntibikwiye'.

Akomeza avuga ko ibibazo byiganje bakiriye bishingiye ku mitungo, amasambu, gutanga ingurane, amakimbirabe n'imanza zicibwa abaturage bakavuga ko habayemo akarengane.

Ati' Dufite ibibazo byinshi twakiriye by'aturage badusaba ko twabyigaho tukabarenganura. Ibisaga 1650 twarabyakiriye kandi bigenda bisuzumwa kimwe ku kindi ndetse tugasanga hari ibidasobanutse tugasaba ko byakosorwa, tukandikira inzego zitandukanye. Hari ibibazo bishingiye ku mitungo, amasambu, gutanga ingurane kubimurwa ku nyungu rusange, amakimbirane ndetse n'imanza zicibwa abaturage ntibishimire imyanzuzo yatanzwe'.

Bamwe mu baturage, bavuga ko bakunda gusiragira basaba serivisi maze urwego rukajya ruboherereza urundi cyangwa bagasabwa ibyangombwa bigashakwa bigatangwa ariko ugategereza ko baguha ingurane cyangwa ibindi ugasanga bifata igihe kirekire.

Ndagijimana Lazaro, avuga ko yaburanye urubanza ararutsinda ariko kururangiza byarananiranye kugera ubwo yongeye gusubizwa ku rukiko kurusaba ko rwagaragaza ikigomba kurangirizwaho urubanza kandi ibyo baburanye bizwi ari iminani yabo.

Yagize ati' Maze igihe naraburanye urubanza ndanatsinda ariko kururangiza byabaye ikibazo nongera gusubira ku rukiko bambwira ko ikigomba kurangirizwaho urubanza kitagaragara kandi ibyo twaburanaga na bashiki banjye bavugaga ko ababyeyi bacu batigeze batanga iminani, kandi hari n'impapuro zanditswe itangwa ariko bakirengagiza ukuri bazi'.

Mukarwego Melanie, yemeza ko hari igihe umuyobozi abona ikibazo cy'umuturage cyaba kivugwamo ibikomerezwa aho kugikemura ahubwo bakagihunga bigatuma habamo na ruswa kuko ubucuti bwabo na siniteranya bituma umuturage ahora asiragira. Yemeza ko ibi byamubayeho, abizi neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye intyoza.com ko ibi bibazo abaturage bagaragaza akenshi bidakunze guhura n'ukuri kuko hari n'igihe babeshya inzego ku makuru ajyanye n'ibibazo byabo.

Akomeza yemeza ko nta muyobozi ukwiye gusiragiza umuturage kuko ariwe uri ku isonga ry'ibyo bakora, bityo ko baba bagomba kubibakorera. Ahamya ko uwirengagiza inshingano aba asuzuguye uwamutumye gukorera abaturage. Asanga bidakwiye kuko inshingano bahabwa zigaragaza icyo bazakorera umuturage.

Urwego rw'umuvunyi ruvuga ko hari ibibazo 1650 bagiye bakira mu bihe bitandukanye, ko ibisaga 3, 3% by'imanza 460 zaciwe n'inkiko babisuzumye bagasanga zarabayemo akarengane ndetse bandikira urwego rugenzura inkiko kuzisesa hagatangwa ubutabera bwa nyabwo.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2022/10/24/kamonyi-guhanahana-abaturage-bituma-ibibazo-byabo-biba-agatereranzamba-umuvunyi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)