Kim wifurijwe isabukuru nziza nabarimo Kanye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kim Kardashian yakoze birori byitabiriwe n'ibyamamare, byiganjemo abo mu muryango wabo.

Mu bitabiriye harimo Kourtney Kardashian, Travis Barker, Kris Jenner, Corey Gamble, Kendall Jenner n'inshuti za hafi.

Mu butumwa bukora ku mutima, nyina yamwifurije umunsi mwiza w'amavuko agira ati: 'Umunsi mwiza ku mwiza wanjye Kimberly.'

Akomeza agira ati: 'Kim Kardashian uracyari agakobwa kanjye gato kandi cyo kimwe uri umugore w'umunyembaraga nzi.'

Yongeraho ati: 'Buri kimwe ukinyuranamo umucyo, uri urugero rwiza rwo gukomera no kwihangana.'

Mu bandi bamwifurije isabukuru nziza, harimo imfura ye North West wifashishije amashusho yanyujije ku rubuga rwa Tik Tok.

North yifashishije amashusho y'ibihe byiza yagiranye n'umubyeyi yongeraho ati:'Umunsi w'amavuko wa Mama kuri Tik Tok.'

Ibirori by'isabukuru ya Kim Kardashian bikaba byabereye muri Calabas nyuma y'uko yari avuye mu mukino w'umwana we yanahuriyemo na Kanye West.

Kanye na Kim bakaba bari bicaye begeranye n'ubwo nta biganiro bagiranye, ariko mbere yo gutandukana Kanye ngo yabanje kumwifuriza isabukuru nziza anamushima kubw'abana babo bane.

Kris Jenner ari mu bitabiye ibirori by'isabukuru y'umukobwa we Corey Gamble uzwi mu bucuruzi unakundana na Kris Jenner ari mu bari babucyereyeKendall Jenner yari yambariye ibiroriKris Jenner na Corey barebana akana ko mu jishoTravis Barker na Kourtney Kardashian bari bambaye imyambaro y'umukara harimo igera ku birengeStephanie wahoze akorera Kim Kardashian mbere yo gutangira kwikorera yari mu bitabiye ibiroriMalika na Khadijah  impanga zizwi cyane muri filimi y'umuryango waba Kardashian, bari babucyereye

Mbere gato y'isabukuru y'amavuko ya Kim Kardashian, yabanje guhurira na Kanye mu mukino aho byemezwa ko yamwifurije isabukuru nziza bagiye gutandukana.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122139/kim-wifurijwe-isabukuru-nziza-nabarimo-kanye-kris-na-north-yakoze-ibirori-byagatangaza-ama-122139.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)