King Charles yashyize ku isoko amafarashi yar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwami Charles III yashyize ku isoko amwe mu mafarashi yo gusiganwa yarazwe na nyina Umwamikazi Elizabeth II uherutse gutanga. Uyu mwamikazi yari umworozi ukomeye w'amafarashi yo gusiganwa ndetse bizwi ko yakundaga kujya ku masiganwa yazo no kuzitwara. 

Kuri uyu wa mbere, inzu ya cyamunara ya Tattersalls yatangaje ko irimo kugurisha amafarashi 14 'y'icyororo' y'Umwamikazi Elizabeth II.  Muri izo harimo iyitwa Just Fine, yatojwe n'uwitwa Sir Michael Stoute watoje izigera ku 100 z'i Bwami zatsinze amarushanwa, n'iyitwa Love Affairs. Â 

Jimmy George, umuvigizi w'iyi nzu y'ubucuruzi, yagize ati: 'Nta kidasanzwe. Buri mwaka bashoboraga kugurisha amafarashi. 'Umwamikazi yari afite iz'icyororo ze bwite, yarazororaga akazazigurisha. Ntabwo zose wazitunga.' Umwamikazi, yari afite kandi ibiraro by'amafarashi mu gace ka Sandringham mu burasirazuba bw'u Bwongereza. 

Umwamikazi Elizabeth II yari umworozi w'amafarashi.

George avuga ko kugurisha izi farashi bidasobanuye ko i Bwami batandukanye n'ibyo gusiganwa kw'amafarashi. Yagize ati: 'Buri mwaka benezo hari izo bagurisha. Umwami ubu arimo gukora ibyo abazifite bakora.'  Ibiraro by'amafarashi by'i Sandringham bizwiho korora amafarashi yatsinze kenshi, Umwamikazi Elizabeth yabirazwe na Se, Umwami George VI. 

King Charles III yashyize ku isoko amafarashi yarazwe n'Umwamikazi Elizabeth II.

John Warren ukuriye ibikorwa bye byo gusiganwa kw'amafarashi yavuze ko aya matungo yari 'irembo ryiza' rye hanze y'indi mirimo, kandi kubijyamo kwe byateye imbaraga zikomeye gusiganwa kw'amafarashi mu Bwongereza.  Ati: 'Nzi neza ko iyo Umwamikazi ataba yaravukiye kuba ku ngoma yari kuba umuntu wibera mu mafarashi. Byari ibintu gusa bimurimo.'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122187/king-charles-yashyize-ku-isoko-amafarashi-yarazwe-numwamikazi-elizabeth-uherutse-gutanga-122187.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)