
Mu muhango wabereye muri EAR Remera, aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana n'abantu. Ni nyuma y'uko bari basezeranye imbere y'amategeko mu kwezi kwa Nzeri 2022.
Mu masaha y'igitondo cy'uyu wa 02 Ukwakira 2022 kandi, nibwo Miss Mutesi yari yasabwe anakobwa na Peter Nasasira mu muhango wasusurukijwe na Ange na Pamella, unayoborwa n'Umunyamakuru w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru Bazil Uwimana.
Kuri uyu munsi w'amateka kandi, Lea na Peter bashyigikiwe n'inshuti zabo ziganjemo abakobwa banyuze mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2022 nka Uwimana Clementine Fique, Umuhoza Pascaline, Umutesiwase Raudwa na Lynda Priya.








Ifoto y'urwibutso ya Miss Lea, umugabo we Peter n'ababambariye
Bagendaga bagacinya inzira yose nyuma yo gusezerana
AMAFOTO: NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121498/miss-mutesi-lea-yarushinze-na-peter-amafoto-121498.html