Miss Umunyana Shanitah yavuze uburyo yambuwe urufunguzo rw'imodoka igitaraganya, ibishinjwa Mutesi Jolly… Ukuri ku bihembo bye yambuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwa mbere Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Nyampinga wa East Africa yavuze ukuri ku bivugwa by'uko yimwe ibihembo yari yatsindiye muri iri rushanwa.

Mu Kuboza 2021 nibwo Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Nyampinga w'Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba.

Mu bihembo yari yemerewe harimo imodoka ya Nissan ifite agaciro ya miliyoni 41 ndetse akajya anahembwa 1500 by'amadorali ku kwezi.

Nyuma ni bwo byavuzwe ko kuva icyo gihe atigeze ahabwa ibyo yemerewe ndetse akaba yarishyuje amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ejo hashize ku wa Mbere hifashishijwe uburyo bwa 'Twitter Space', Shanitah yavuye imuzi uko ikibazo cye giteye aho yaciye amarenga ko Rena ufite 51% by'iri rushanwa 49% bikaba ibya Mutesi Jolly, ashobora kuba ari umutekamutwe.

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yari amaze kwegukana ikamba, bukeye bwaho we n'ibisonga bye bagiye gusinya amasezerano maze abandi bakobwa bari basigaye muri hoteli babagamo babasohoramo kubera kubura amafaranga yo kwishyura iyi hoteli bari bamazemo igihe, bahamagaye Rena yanga kwitaba ari bwo bitabaje Jolly yohereza imodoka yo gutwara aba bakobwa ku yindi hoteli ndetse anishyura hoteli bari bamazemo iminsi.

Yavuze ko kandi mu ijoro ryo yegukanyemo iri kamba ari bwo aheruka imodoka yatsindiye kuko nyuma yo kuyifotorezamo bahise bamwaka urufunguzo rwayo, ni mu gihe we ngo yari azi ko azayizana mu Rwanda ariko Rena ngo yamubwiye ko bitarenze iminsi 40 azaba yamaze kumugeraho kuko hari ibyangombwa bitaraboneka ndetse ko nubwo itwarirwa iburyo azashaka uko yinjiira mu Rwanda.

Ati "Perezida w'irushanwa aravuga ngo mureke guhanganyika imodoka izinjira."

Kuva icyo gihe yarategereje araheba ndetse kugeza aho Rena amubwiye ko bahindura amsezerano bakavuga ko imodoka ifite agaciro ka miliyoni 31.5 kuko miliyoni 9.5 zagiye mu misoro.

Nyuma yo kubona ko birimo gutinda, yasabye ko bamuha amafaranga akayigura mu Rwanda. Byageze n'aho abaza mu ruganda rwa Nissan muri Tanzania ko iyo modoka yaba yaraguzwe ariko bamubwira ko ntayigeze igurwa.

Amakuru Shanitah yamenye ni uko hishyuwe miliyoni 4.5 kugira ngo iyi modoka ize ku munsi wa nyuma w'irushanwa ndetse n'umukobwa utsinda azayifotorezemo ariko itigeze igurwa.

Ku kijyanye n'amafaranga 1500 y'amadorali yagombaga guhembwa umwaka wose kuva muri Mutarama 2022 kugeza mu Kuboza 2022, ariko hakavaho 30% by'abategura irushanwa bivuze ko yagombaga guhembwa 1050 by'amadorali ku kwezi.

Mutesi Jolly yagombaga kumuhemba amezi 6 na Rena na we akamuhemba amezi 6. Yavuze ko Mutesi Jolly yamuhembye amezi 6 abanza nk'uko byari biteganyijwe ariko Rena we akaba amaze amezi 4 yaranze kumuhemba, iyo amuhamagaye amubwira ko yakwihangana kuko ibintu bitameze neza.

Mutesi Jolly ngo yagerageje gufasha uyu mukobwa, abigeza mu buyobozi bwa Tanzania kugira ngo arebe ko Rena yakwishyura Shanitah ariko bamubwira ko yananiranye bamuzi ibyiza ari uko bagana mu Nkiko ko ari bwo byakoroha.

Ngo urufunguzo rw'iyi modoka aruheruka umunsi ayifotorezaho
Miss Shanitah Umunyana yavuze ko Mutesi Jolly yamwishyuye amezi 6 nk'uko byari biteganyijwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-umunyana-shanitah-yavuze-uburyo-yambuwe-urufunguzo-rw-imodoka-igitaraganya-ibishinjwa-mutesi-jolly-ukuri-ku-bihembo-bye-yambuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)