Mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022 nibwo hasojwe imikino y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda, Primus National League aho Rayon Sports yatsinze Espoir FC 3-0.

Ni umukino wahuriranye n'isabukuru y'imyaka 65 ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu mukino abafana ba Rayon Sports bakaba baje bafite ifoto yifuriza isabukuru nziza umukuru w'igihugu.

Nk'uko bigaragara ku ifoto abakunzi ba Gikundiro bazanye kuri Sitade ya Kigali y'i Nyamirambo, aho kuri iyo foto hariho amagambo yo mu rurimo rw'icyongereza avuga yifuriza Isabukuru nziza, nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Uyu mukino Watangiye ku isaha ya Saa cyenda zo ku gucamunsi, Rayon Sports yatahukanye intsinzi y'ibitego bitatu ku busa bw'ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

Ni ibitego byatsinzwe na Raphael Olisseh ukina mu kibuga hagati, icyakabiri gitsindwa na Rutahizamu Mussa Esenu naho icyagashyinguracumu gitsindwa na myugariro Mucyo Didier.

Si uyu mukino w'umunsi wa gatandatu wabaye kuri iki cyumweru gusa kuko bugesera yatsinze Rwamagana ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Makaya Mampuya na Cyubahiro Idarusi.

Ikipe ya Mukura VS yari yakiriye ku kibuga cya Sitade ya Kamena, iyi kipe ikaba yahatsindiwe na Kiyovu SC igitego kimwe kubusa cyatsinzwe na Bigirimana Abbedi usanzwe akina mu kibuga hagati.

Mu majyaruguru y'u Rwanda, Musanze FC yo yatsinzwe ikipe ya Sunrise FC igitego kimwe  ku busa, ni igitego cyatsinzwe n'umukinnyi wo hagati mu kibuga Nshimiyimana Amran.

Kugeza ubu ku munsi wa gatandatu, ikipe ya Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y'agateganyo, mu mikino 5 imaze gukina ifite amanota 15 mu gihe Kiyovu SC uo ibarizwa ku mwana wa 2 n'amanota 13 naho Musanze FC irisanga ku mwanya 3 n'amanota 12.

The post Mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-wumunsi-wa-6-wa-shampiyona-rayon-sports-yatsinzemo-espoir-fc-3-0-abakunzi-ba-gikundiro-bifurije-isabukuru-nziza-perezida-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-wumunsi-wa-6-wa-shampiyona-rayon-sports-yatsinzemo-espoir-fc-3-0-abakunzi-ba-gikundiro-bifurije-isabukuru-nziza-perezida-paul-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)