Muhanga: Abarimu baravuga ko 'Ejo heza' yashinze umuheha mu mafaranga yabo ku gahato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'aho Inama y'Abaminisitiri yemeje iyongezwa ry'umushahara w'Abarimu, barashimira Leta yongeye kugera ku byifuzo bya mwarimu wagiye agaragaza ko ahembwa  umushara w'Intica ntikize. Nubwo bashima Leta yabibutse ikabongeza umushahara, baravuga ko ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga na 'Ejo Heza' barimo kubatwarira amafaranga batabagishije inama, ibyo bahamya ko binyuranije n'icyo itegeko rivuga ku mushahara w'umuntu.

Bamwe muri aba barimu baganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com, baravuga ko nubwo bongejwe umushahara batishimiye uburyo Ejo Heza nubwo ari nziza irimo kubatwarira amafaranga bakatwa ku mushahara nta kugishwa inama, nta Jambo, ibyo bafata nko kuvogera umushahara wabo usanzwe ukatwaho ibintu byinshi bitandukanye.

Umwalimu wahinduriwe izina agahabwa irya'Mucyo', aho yigisha mu mashuri abanza,  yemeje ko kuva batangira guhemberwa ku mishahara mishya mbere yari yariyemeje gutanga amafaranga 1500, ariko nyuma yo guhembwa hashingiwe ku mushahara mushya, abona ubutuma bugufi bugaragaza ko umusanzu wabo bari bariyemeje gutanga muri Ejo Heza nawo bawutumbagije batagishijwe inama, hirengagijwe amasezerano y'amafaranga asanzwe bemeranijwe bagomba gukurwaho buri kwezi.

Yagize ati' Mbere yuko duhembwa umushahara mushya twahawe natangaga amafaranga 1500 ariko maze guhembwa nabonye ubutumwa bunyereka ko umusanzu wanjye wazamutse kandi utandukanye cyane n'uwo natangaga mbere hose. Nagiranye nabo amasezerano nemera amafaranga ngomba kujya nkurwaho none kuki bayazamuye ubwabo batambajije'?.

Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye wahawe izina rya 'Theophilla', avuga ko yari yemeye gutanga amafaranga ibihumbi 2000 none barayazamuye ubwabo, abona ko atanga agera ku bihumbi 3000 kandi atarigeze yemerera ko amafaranga angana atyo bayamukata. Yibaza uburyo bihaye ububasha n'uburenganzira ku mushahara we atagishijwe inama?. Akomeza yibutsa ko itegeko rivuga ko umushahara w'umuntu ari ntavogerwa, ko udakwiye gukorwaho nyirawo atabyemeye.

Hari abarimu babibona ukundi !

Rugaba Athanase yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko bidatangaje kuko mwarimu yabaye insina ngufi igomba gufasha akarere kwesa umuhigo wo kuzamura amafaranga uturere duhiga.

Yagize ati' Ntabwo ibyo dukorerwa bitangaje kuko twabaye insina ngufi buri wese akandiraho. Ni twebwe tugomba gufasha akarere kuzamuka mu byiciro byinshi harimo n'amafaranga yinjizwa na Ejo Heza kuko turi benshi bafasha akarere kubigeraho. Hari n'igihe dusabwa kwitanga amafaranga avuye mu mufuka tutaranahembwa ariko ntabwo bikwiye'. Akomeza asaba ko ibi bikwiye guhinduka mwarimu akagira ijambo ku mushahara we, ntukorweho atagishijwe inama ngo abyemere.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko amafaranga akatwa muri gahunda ya Ejo Heza ari ayo bo bemeye, ko biramutse bikozwe batabyemeye haba hakozwe ikosa. Avuga ko bagiye gukurikirana kugirango barebe aho bitanoze. Gusa na none, avuga ko ngo n'ubundi ayo mafaranga baba batanze ari ayabo agomba kuzabagarukira mu gihe runaka.

Nubwo aba barimu bavuga ko Ejo Heza yihaye amafaranga batemeranyijwe, itegeko rivuga ko umukoresha adakwiye gutwara 1/2 cy'umushahara ndetse akaba atemerewe gufatira umushahara ku bw'ideni yaba afite. Hari kandi irindi hame rivugwa n'abarezi ko umushahara w'umuntu ari ntavogerwa, ari naho aba barimu bahera bemeza ko n'icyakagombye gukurwaho kivanwaho ari uko bisabwe nyiri umushahara uwuhembwa.

Umwaka ushize w'Imihigo wa 2021-2022, Akarere ka Muhanga kahize kwinjiza Miliyoni 300 z'Amafaranga y'U Rwanda muri Ejo Heza, aho umuhigo wasojwe hinjiye Miliyoni zisaga 321.649.596 frw. Uyu mwaka w'imihigo wa 2022-2023 bahize kuzakusanya Miliyoni  357 z'amafaranga y'u Rwanda.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2022/10/21/muhanga-abarimu-baravuga-ko-ejo-heza-yashinze-umuheha-mu-mafaranga-yabo-ku-gahato/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)