Kuri iki cyumweru tariki 23 Ukwakira mu Karere ka Gicumbi habereye inteko rusange y'abanyamuryango ba Gicumbi FC aho yari igamihe kurebera hamwe ubuzima ikipe imazemo iminsi ndetse n'uko izabaho mu minsi iri imbere, ndetse bigendanye no gutora ubuyobozi bushya buzareberera iyi kipe.
Ubwo hari hagezweho uburyo iyi kipe izabaho ndetse n'abakinnyi, hatangajwe ko Gicumbi FC mu rugendo rwo kugaruka mu cyiciro cya mbere izakoresha miliyoni 70 Frw nk'amafaranga umuterankunga mukuru akarere ka Gicumbi yabahaye.
Gicumbi FC irashaka kugaruka mu cyiciro cya mbere byihuseMu kiganiro kihariye Niyitanga Desire yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko intego za mbere zibazanye ari ukugarura ikipe mu cyiciro cya mbere. Yagize ati "Ikipe uwavuga ko idahagaze neza ntabwo yaba abeshye, gusa tuzanye intego yo kugira ikipe ikomeye. Njye na komite yanjye tugiye gushyiramo imbaraga turebe ko ikipe hari aho twayikura n'aho twayigeza, nk'uko mubizi iyo ikipe iri mu cyiciro cya kabiri kandi isanzwe ikina icyiciro cya mbere, intego nyamukuru ziba ari ukugaruka mu cyiciro cya mbere. Ibi nibimara gukorwa ikipe ikazamuka, tuzubaka n'uburyo igomba kuhaguma bihoraho. Dufite inzego zuzuye, igisigaye rero ni ukubaka ikipe ihatana kandi bihoraho."
Kubijyanye n'amafaranga ikipe izakoresha, perezida yavuze ko amafaranga yose azaba ahari azakoreshwa. Yagize ati " icyo nemera ni uko amafaranga yaba macye yaba menshi ikipe igomba kuzabaho kandi mu buzima bw'ikipe umuterankunga wacu mukuru ni akarere, ndetse n'abandi banyamuryango, ikizaba cyose mwamenya ni uko ikipe izabaho kandi nta kibazo igize. Aho bizaba ngombwa ko twongera kwicara n'umuterankunga bizabaho, kandi nibiba ngombwa ko amafaranga yongerwa nayo azongerwa."
Perezida yashoje asaba abakunzi ba Gicumbi FC kuba hafi y'ikipe yabo kandi buri muntu agakora inshingano ze neza, aribyo bizatuma Gicumbi FC isubirana ijambo yahoranye.Bivugwa ko amafaranga akarere kahaye komite nyobozi yari iriho ari miliyoni 70 Frw kandi zagombaga gutunga ikipe, gusa muri ayo mafaranga miliyoni 20 zahise zihabwa ikipe yo muri Ghana yari ifitanye ikibazo na Gicumbi FC kubera gukinisha umukinnyi wayo Paul Laal Guaria.
Andi mafaranga agerakuri miliyoni 20 nazo zakoreshejwe mu bikorwa byo kubaka ikipe harimo abakinnyi bagera kuri 25 iyi kipe ifite, bivuze ko nibura miliyoni 30 arizo Gicumbi FC izatangirana shampiyona y'icyiciro cya kabiri.