Ni nko kujugunya amafaranga mu musarani wo mu cyaro – Perezida wa Kiyovu Sports avua ku gushora amafaranga mu mupira w'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko gushora imari mu mupira w'u Rwanda ari kimwe no kuyajugunya mu musarani.

Ni mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri aho yavuze ko yinjiye mu mupira w'u Rwanda aje kuwushoramo imari ariko yaje gusanga ari kimwe no kuyajugunya mu musarani.

Ati 'Ni nka kwa kundi ushobora gufata amafaranga ukayajugunya mu musarani, umwe wa dumburi, uyajugunyemo ntiwazayabona, imisarani imwe yo mu cyaro. Nkajya iwacu mu cyaro nkafata miliyari 1 Frw nkayijugunya muri dumburi, ntabwo uzasubirayo ngo ujye kuyazana."

Yakomeje avuga ko yicuza kuba yaraje gushora amafaranga ye mu mupira w'u Rwanda kuko wuzuyemo abantu batawumva cyane uhereye no kuri FERWAFA.

Ati "ikintu nicuza ni uko ku bantu badafite ikiragano cy'umupira w'amaguru mu Rwanda, reka mpere kuri FERWAFA, ntabwo ibyumva, iri kure ya byo, iri kure y'umupira w'amaguru, iri kure y'ishoramari rya ruhago cyane, ni mvuga ko iri kure bizayisaba imyaka myinshi ngo ihagere."

Yavuze ko kandi yatengushwe n'abakunzi ba Kiyovu Sports batanyurwa aho bamutengushye kuko nubwo ikipe yatsindaga ndetse igatsinda amakipe akomeye ariko bakomeza kubura ku kibuga ndetse ntibagire n'icyo bayifasha akaba, ari na kimwe mu bimenyetso by'uko ishoramari muri ruhago y'u Rwanda ridashoboka.

Mvukiyehe Juvenal watorewe kuyobora Kiyovu Sports muri Nzeri 2020, muri Nzeri 2022 ni bwo yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya atanga amezi 2 yo kuzamenyereza uzamusimbura.

Nyuma y'aho ni bwo ubuyobozi bwa 'Board' ya Kiyovu Sports bwavuze ko imbogamizi yari yagaragaje zamubuzaga kugera ku ntego ze bazamufasha na we akaba yari yemeye gukomeza kuyobora Kiyovu Sports.

Gusa yongeye kunyomoza aya makuru avuga ko atigeze yisubiraho ku cyemezo cye bityo ko ubuyobozi bwe buzarangirana n'Ukwezi k'Ugushyingo 2022.

Juvenal avuga ko azakomeza gufasha Kiyovu Sports mu bushobozi bwe buke afite ariko na none atari mu buyobozi.

Yahize ko mu gihe cy'ukwezi n'icyumweru asigaranye, imikino yose isigaye bagomba kuzerekana ko Kiyovu Sports ari ikipe ikomeye nk'imwe mu ntego zamuzanye, amakipe bazahura cyane akomeye bazamwumva.

Mvukiyehe Juvenal yavuze ko gushora imari muri ruhago y'u Rwanda ari kimwe no kuyajugunya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-nko-kujugunya-amafaranga-mu-musarani-wo-mu-cyaro-perezida-wa-kiyovu-sports-avua-ku-gushora-amafaranga-mu-mupira-w-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)