Niyo Bosco yasezeye kuri M Irene, impamvu 2 yatanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Niyo Bosco yasezeye kuri MIE Entertainment yarebereraga inyungu ze mu muziki ihagarariwe na n'umunyamakuru Murindahabi Irene.

Mu butumwa bwe asezera kuri MIE, Niyo Bosco yavuze ko asezeye kubera impamvu ebyiri z'ingenzi harimo kuba umuyobozi w'iyi sosiyete ireberera inyungu ze atarigeze amuha 30% by'amafaranga aturuka ku mbuga ze nkoranyambaga zirimo YouTube no kumukorera ibihangano nk'uko biri mu masezerano.

Mu butumwa kandi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye Murandahabi Irene wamwinjije mu muziki ariko na none amubwira ko umwana yareze igihe kigeze ngo yigenze.

Yamushimiye ibyiza byose yamukoreye ndetse amusezeranya ko azahora amwubaha kandi ko amukunda.

Mu mpera z'ukwezi gushize nibwo Niyo Bosco yaciye amarenga ko ibintu bitameze neza hagati ye n'abarerera inyungu ze.

Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo nkunze umuntu ndimo ndaba we, ntabwo byumvikana nk'ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ahazaza. Ndumva ndimo ncika intege.'

Yakomeje avuga ko nta kindi kimuboshye uretse kwibaza uburyo atunze abandi nyamara we igifu gisya ubusa.

Ati 'Birarambiranye kwishyira mu kuri mu gihe igihe kizagaragaza buri kimwe mu binkikije. Nta kindi kimboshye uretse kwirengagiza kwibaza uburyo ngaburira inda z'abandi mu gihe njye nicwa n'inzara.'

Ngo buri kimwe abantu bazi ko yagezeho yifuza ko cyakwibagirana maze agatangira bushya atari kumwe n'abantu bifuza kumukiriraho we arimo ajya hasi.

Ati 'Nifuza ko buri kimwe abantu bita nagezeho cyakwibagirana maze nkarwana ku ishema ryanjye nta muntu ushaka gutera imbere mu gihe njye ndimo njya hasi nishingikirije, nta muntu ngamije gutunga agatoki ariko wowe bireba nagira ngo nkubwire ko ndimo kubura kwihangana kwanjye.'

Niyo Bosco bivugwa ko nyuma yo gutandukana na MIE ashobora kuba yamaze kumvikana na KIKAC Music isanzwe irimo abahanzi nka Mico The Best na Bwiza Emerance.

Niyo Bosco yasezeye kuri Murindahabi Irene warebereraga inyungu ze mu muziki



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/niyo-bosco-yasezeye-kuri-m-irene-impamvu-2-yatanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)