Niyo Bosco yatandukanye na MI Empire yamufashaga mu muziki #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Niyo Bosco uri mu beza mu Rwanda yatandukanye na MIE Empire yamufashije kuva yatangira umuziki kugeza ubu.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram,Niyo Bosco yasezeye kuri Irene Murindahabi warebereraga inyungu ze amushimira ibyo yamugejejeho mu muziki.

Yagize ati "Nshyizeho iyi foto kugira ngo mumfashe gushimira byimazeyo no gushimira uyu mugabo wamfashije guhura namwe [abafana be].Nk'umwana ukuze warezwe neza n'umuryango utangaje, igihe kirageze ngo ntangire urugendo rwanjye bwite kugira ngo nereke uyu mupapa ko yabibye Imbuto zikwiye gusarurwa.

Ndashaka kubabwira uburyo mwubaha kandi intsinzi yose nzageraho, nzahora nibuka! bizaba ari kubwe.Afite umusanzu w'ingenzi k'uwo ndiwe n'uwo nzaba.

Irene Murindahabi, ndagukunda kandi nta kinamico iyo ari yo yose irimo mukuru wanjye.Dufite byinshi duhuriyeho, reka twibande ku musaruro wabyo.

Mu gusoza,Niyo Bosco yagize ati "Nkwifurije kurama kugira ngo ubone uko ukomeza kuramera abandi."

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,mu ibaruwa Niyo Bosco yandikiye MI Empire asezera yatanze impamvu ebyiri zatumye ahitamo gusezera kuri Mulindahabi Irene bari bamaze igihe bakorana.

Kimwe mu byo Niyo Bosco ashinja MI Empire ni ukuba batamukorera ibihangano nk'uko biri mu masezerano, ikindi avuga ni uko kuva batangira gukorana atarahabwa 30% by'amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube.

Niyo Bosco asezeye muri MI Empire nyuma y'inyandiko yasohoye mu minsi ishize agaragaza ko atishimiye gukorana n'iyi sosiyete bigatera urujijo ariko ukuri kwabyo ntiguhite kumenyekana.

Muri ubu butumwa Niyo Bosco yari yagize ati 'Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we, ntabwo byumvikana nk'ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza. Ndumva nacitse intege cyane.'

Uyu musore usigaye yifashishwa cyane mu kwandika no kuyobora indirimbo z'abahanzi yakomeje agira ati 'Ndambiwe no kwirengagiza uwo ndiwe nita ku kugaburira ibifu by'abandi nyamara icyanjye cyishwe ni nzara.'

'Ndifuza ko ibintu byose abantu bita ko nagezeho byakwibagirana nkarwanira ishema ryanjye ntashingiye ku muntu ushaka gutera imbere huti huti naho njye ndimo gusubira hasi. Sinshaka kugira uwo nshinja , gusa uwo mbwira ariyizi.'

Niyo Bosco yatangiye kumenyekana mu 2019, indirimbo ye ya mbere isohoka mu 2020. Amaze gukora indirimbo 17. Zose yazikoreye muri MIE Empire ya Murindahabi Irene.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/niyo-bosco-yatandukanye-na-mi-empire-yamufashaga-mu-muziki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)