Nkurunziza Patrick [Pappy Patrick] utuye muri Canada ari naho akorera umuziki, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo ye nshya iri mu rurimi rw'Icyongereza n'Ikinyarwanda, yayikoze mu buryo bwa 'Video Lyrics' kugira ngo abantu bayirebe atari ukumva gusa.
Yavuze umwihariko wayo, ati "Niyo mpereyeho mu zo ndirimba mu ruzungu (indimi z'amahanga) kuko dukeneye gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu mahanga yose nk'uko byanditswe. Yavuze ko ari we ubwe wakoze umudiho (Beat), Melody (Ururirimbo). Kwandika no kuririmba nabyo ni we wabikoze.
Arakomeza ati "Nakoze iyi Zouk mu kanya mba ntafitemo akazi nk'uko ubizi ibintu byinshi ni kuri computer (mudasobwa), waba ufite interineti yihuta bikaba akarusho. Indirimbo zo turazandika, tukazibika uko tubonye umwanya n'uburyo mu gihe gikwiye hamwe no gusenga tukazisangiza isi".
Ati "Ubutumwa nyamukuru bukubiyemo, bushingiye ku ijambo nasomye mu Abakorinto ba mbere igice cya cumi, umurongo wa mirongo itatu numwe (1 Corinthians 10:31), urebye naba ndi kurya cyangwa ndi kunywa njye ngira umuco wo gusenga kuri buri kimwe, buri gihe kandi ni umwitozo mwiza wo kuba hafi y'Imana twirinda amoshya n'ibigusha".
Yavuze ko uko ukora ikintu cyane kigera aho kikaba ubuzima (Lifestyle) ntibibe umutwaro cyangwa agahararo ngo ejo ubivemo. Ati "Guhozaho ni urufunguzo, abenshi turarambirwa ariko gutegereza no gukora cyane twihanganye bituvana ku rwego rumwe bikatugeza ku rundi."
Yungamo ati "Rero iyo ucitse intege ku bwo kudahozaho, ni wowe uba wizize. Ni hamwe kuri wa munsi namwe mutayobewe bamwe bazavuga bati 'Mwami twarakuririmbiraga, Mwami twafashaga abantu, Mwami twarasengaga, twarahanuraga tukabwiriza inkuru nziza', nawe ati 'Sinigeze mbamenya na gato'".
Pappy Patrick yashyize hanze indirimbo iri mu Cyongereza
Uyu muramyi avuga ko igihe umarana n'inshuti zawe cyangwa umryango wawe cyangwa igihe umarana n'Imana, ni cyo kerekana uburemere n'agaciro uba wabihaye. Ati "Niyo mpamvu mu ruzungu bavuga "Time isi monet" [Igihe ni amafaranga], rero igihe cyawe watanze ku bintu runaka cyangwa umuntu runaka ndetse n'Imana ni uko bimeze".
Arakomeza ati "1 Corinthians 10:31 Imana iba iduhugurira guca bugufi kuko kenshi iyo itugaburiye, ikatwambika, benshi nanjye ndimo twibagirwa vuba ntitube tukibasha no gusenga, bikagenda bigabanuka keretse iyo ugiriwe ubuntu Mwuka Wera akagusanga uaragera kure mu gutana".
Avuga ko muri byose isengesho riza imbere. Ikindi ni uko ikibazo atari aho umuntu asengera cyangwa abo basenga ahubwo ni "wowe hamwe n'Imana". Ati "Turashimira Imana ko hasigaye iminsi itagera kuri 90 days ko dusoze uyu mwaka. Hari bennhi bitakunze ariko twe byarashobotse tuba tukiri kuririmba Imana tunavuga ubutumwa mu buryo bushobotse".
Yakomeje ishimwe rye ku Mana ati "Duhimbaza Imana tubikunze nta kindi tubitezemo atari umutima wishimiye ubyo ukora kandi ukabohora abakeneye ubutumwa bwiza. Dushobora kugaragara ukundi mu maso y'abantu ariko igikuru ni uko umutimanama wacu uhamanya n'Imana ko turi guharanira kwera umunsi ku wundi kuko turi mu isi yanduye".
Yavuze ko Isi iri ku muduko udasanzwe mu ikoranabuhanga n'ibindi byinshi ariko ikintu "nasorezaho ni uguhanura abakristo kumenya kwifata, kumenya kwirinda no gushungura cyane". Aragira ati "Singombwa ngo umuntu avuge cyane cyangwa akwereke byinshi ahubwo reka tugire ubwenge butari ubw'isi ndtese n'amaso atarareba ibigaragarira n'igitamabambuga".
Yatangiye kubwiriza amahanga mu buryo bweruye yisunze ururimi rukorshwa na benshi ku Isi
Pappy Patrick yasabiye buri umwe wese kuzasoza umwaka amahoro ndetse no kuzayoborwa n'Uhoraho umwata utaha wa 2023. Yunzemo ati "Wenda mbibifurije kare ariko njye mbitekerazoho mbere y'uko biba nta kintu gitungura usenga ndetse n'Imana".
"Rero ni byiza kwitegurira ijuru ntibibe ibintu bitunguranye ngo usigare cyangwa wisange habi kandi iyo utegura wari kuba nibuze uzimo duke mu twagufasha kwegera Imana ahazaza ndetse no kubera umumaro abakuri iruhande muri uru rugendo rwo ku isi".
Yashimiye abantu bose bakunda umuziki wa Gospel, ati "Nshimiye muri rusange abakunda indirimbo zihimabza Imana bose aho bava bakagera, ariko banasenga mu kuri no mwuka, ndetse n'abatarava mu mwijima ndabasabiye umugisha ku Mana ndetse no guhindukira bakaza mu mucyo".
Mu guzoa, yashimiye itangazamakuru, ati "Namwe murakoze banyamakuru bose mudufasha Imana ijye iborohereza ibahe umugisha mu kazi kose mukora mu gusakaza inkuru nziza ku bantu. Muri umuyoboro mwiza wo gucishamo ubutumwa bugasakara kuri beshi Imana ijye ibibibukira".
Gusenga Imana ni cyo yifuza abantu bose gushyira imbere
Akunzwe mu ndirimbo yise "Ku murongo"
Akorera umuziki muri Canada
Kuticisha irungu abakunzi be ni byo yiyemeje
REBA HANO INDIRIMBO YA MBERE YA PAPPY PATRICK IRI MU RUZUNGU