Patoranking yahishuye ko agiye kuza mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Patrick Nneameka Okorie uzwi Ku izina rya patoranking uzwi mu njyana ya Raggae- Dancehall abinyujije ku  mbuga nkorambaga ze zirimo Twitter yatangarije abamukurikirana kuri izo  mbuga ko ashaka kuza mu Rwanda, ndetse ko ashaka abantu bake ashaka abantu kuzafatanya urugendo nabo bifuza gusura u Rwanda.

Patoranking ntiyigeze agaragaza niba azaba aje gutaramira abanyarwanda cyangwa azaba aje gutembera u Rwanda, ariko imwe mu mafoto yashyize kuri twitter yari yanditseho Visit Rwanda. 

Uyu muhanzi ntabwo yigeze agaragariza abo yasabye kuzamuherekeza niba azabafasha akabishyurira amafaranga y'urugendo cyangwa niba bazirwariza, umunsi n'itariki nabyo ntiyabivuze.

Patoranking ni umuhanzi wavutse tariki 27 Gicurasi 1990, yatangiye muzika mu mwaka wa 2010 akaba ari umuririmbyi ndetse n'umwanditsi w'indirimbo.

Patoranking ni ingaragu ariko n'ubwo nta mugore afite, uyu mugabo yabyaye abana babiri. Umuhungu niwe mfura akaba afite Imyaka 12, naho umukobwa akaba afite imyaka 3. 

Byigeze kuvugwa  ko yakoze ubukwe na Yemi Alade, umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Nigeria ariko byavuzwe ko ubukwe bwabo butabayeho, ahubwo byavuzwe kubera video yabagaragaje bameze nk'abageni.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122156/patoranking-yahishuye-ko-agiye-kuza-mu-rwanda-122156.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)