Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi nawe yemeje ko kuva Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zaremeye ko zitagishoboye kurengera abasivili muri iki gihugu zikwiye kuzinga utwazo zikagenda.
Muri Nyakanga uyu mwaka,Abanye-Congo bakoze imyigaragambyo mu Mujyi wa Goma, basaba ko , ziva ku butaka bw'iki gihugu kuko zitegeze zubahiriza inshingano zari zifite.
Mu kiganiro kirekire Perezida Tshisekedi yahaye BBC,yavuze ko 'MONUSCO ubwayo yemeye ko idashoboye kugera ku byayizanye bityo ikwiye kugenda cyangwa ikongererwa imbaraga.
Ati'MONUSCO yaje gufatanya n'ingabo za leta ya Congo guhagarika urugomo ariko iyo yemeye ko itabishoboye iba ikomeje (serieux).
Rero mvuga ikintu kimwe cyangwa bibiri; bazinge ibyabo batahe bashimirwe n'igihugu, cyangwa se hatekerezwe ubundi buryo ubu butumwa bwakomeza ariko buhawe ingufu kurushaho.
'Ubwo buryo ni nabwo Perezida [Emmanuel] Macron na Minisitiri w'intebe w'Ububiligi Alexander De Croo batekerejeho⦠kandi ndemeranya nabo, niba MONUSCO ihagumye ubushobozi bwayo bugomba kongerwa kuko abanyecongo iburasirazuba bibaza ko izo ngabo zabatereranye kuko ubutumwa bwazo bwari ubwo guhagarika urugomo no guha amahoro akarere'.
Inshingano nyamukuru ingabo za MONUSCO zari zifite ni izo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyamara kuva mu myaka irenga 20 ishize aho kugira ngo iyo mitwe igabanuke ahubwo irushaho kwiyongera ndetse abaturage benshi b'abasivile bakomeje kugwa mu bitero bigizwemo uruhare na yo.
Perezida Tshisekedi abajijwe ku mubano we na Perezida Kagame yagize ati "Ni umubano ukonje, niba ari ko navuga. Niwe wahisemo gutera RDC.
Ubwo nabaga perezida nasuye abaturanyi bose kugira ngo tubane neza dukorere hamwe imishinga y'iterambere ku bihugu byacu, n'abantu bacu ngo bagere ku iterambere.
Ibyo byose byagenze neza mu myaka itatu, ndetse Perezida Kagame yaje i Goma nyuma y'iruka rya Nyiragongo kandi abantu bamwakiriye neza cyane, ibyo byari ubwa mbere bibayeho, ibintu byose byagendaga neza.
Ariko [ubu] byabaye ngombwa ko tubisubiramo, duhagarika wa mubano mwiza kuko twumvaga ko twatewe imbugita mu mugongo.'
Perezida Kagame yahakanye cyane ko nta ruhare u Rwanda rwagize mu mutekano muke uri muri RDC bitewe na M23.
Perezida Kagame kandi yavuze ko 'umukino wo gushinjanya utazakemura ibibazo', nyuma y'uko abategetsi ba DR Congo kenshi bashinja u Rwanda gufasha M23.
Mu kiganiro na BBC, Tshisekedi yagize ati: 'Sinzi impamvu abihakana kuko iyo turi mu biganiro imbona nkubone ntabihakana.
Dufite ibihamya by'abasirikare bafashwe nk'ingwate bambaye impuzankano zanditseho inyuguti eshatu, RDF, Rwanda Defence Forces, twakomeje kubona imirambo cyangwa imyambaro yasizwe n'abasirikare b'u Rwanda bigaragaza ko ingabo zabo ziri muri RDC, gukomeza kubihakana rero ni icyerekana ko nta cyizere gihari.'
Perezida Tshisekedi yasabye amahanga kenshi gusaba u Rwanda guhagarika gufasha uyu mutwe wa M23.