Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, ikomeje imyiteguro y'umukino bazakina na Mali ku wa Gatandatu, ni imyitozo yakurikiwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier.

Kuri uyu wa kane, nibwo iyi kipe y'Igihugu imaze iminsi irindwi yitoreza mu karere ka Huye ari naho izakinira uyu mukino ubanza, yabwiwe ko abanyarwanda bose bayiri inyuma basabwa na Perezida wa FERWAFA kuzitwara neza.

Ati 'Tuzahera hano twitware neza, ibindi by'umukino wo kwishyura ntabwo ari ngombwa, tuzabivuga ubundi. Nimukomeza kuriya [mwakinnye kuri Libya] tuzagera kure. Abanyarwanda turi kumwe namwe 100% nubwo hari ibitagenda neza ariko mwagerageje, mwatanze igishoboka cyose.'

Amavubi U-23 azajya gukina uyu mukino ari mu byishimo kuko kugeza ubu Amavubi U23 yamaze guhabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 1 Frw yari yemerewe nyuma yo gusezerera Libya mu ijonjora rya mbere ryakinwe muri kwezi gushize.

Nyuma yo gukina umukino ubanza uzabera i Huye, Amavubi U-23 azerekeza i Bamako ahazabera umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2022.

Ikipe izakomeza hagati y'u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu ari naryo rizatanga itike y'Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha wa 2023.

Shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya mbere mu bagabo irakomeza kuri uyu wa gatanu hakinwa umukino w'umunsi wa gatandatu uri buhuze ikipe ya Police FC ndetse na Etincelles FC.

Ni umukino Police FC igiye gukina nyuma yaho iheruka kunganya na APR FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino uheruka wabaye wari ikirarane mu ntangiriro z'iki cyumweru.

Ku ruhande rwa Etincelles FC yo iheruka gukina umukino wa shampiyona ubwo yanganyaga na Kiyovu SC igitego kimwe kuri kimwe, ni mumukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kane w'icyumweru gishize.


Biteganyijwe ko uyu mukino uri buhuze aya makipe yombi ubera kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo guhera ku isaha ya ssa cyenda zuzuye.

Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona rw'agateganyo, ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa 13 n'amanota 4 naho Etincelles yo iri ku mwanya wa 12 n'amanota 5.

The post Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-ferwafa-yasuye-amavubi-u23-yamaze-guhabwa-miliyoni-1-frw-police-fc-na-etincelles-zirahura-ku-munsi-wa-6/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-wa-ferwafa-yasuye-amavubi-u23-yamaze-guhabwa-miliyoni-1-frw-police-fc-na-etincelles-zirahura-ku-munsi-wa-6

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)