Ikipe ya Rayon Sports yikuye I Rubavu bigoranye nyuma yo gutsinda Marines FC y'abakinnyi 10 ibitego 3-2 mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona.
Rayon Sports yari imaze iminsi itoroherwa na Marines FC bahuriye kuri Stade Umuganda,yabanje guhabwa gasopo ku munota wa 10 ubwo Desire Mugisha yatsindiraga iyi kipe ya gisirikare igitego cya mbere.
Icyakora Marines FC ntiyabashije kwihagararaho igihe kinini kuko yishyuwe ku munota wa 26 na Mbilizi Eric ndetse ibintu biza kuyibana bibi ubwo yahabwaga ikarita itukura yahawe uyu mukinnyi wayitsindiye Desire Mugisha.
Rayon Sports yahise ibyaza umusaruro aya mahirwe maze ku munota wa 43 Leandre Willy Onana atsinda igitego cya 2 cyasoje igice cya mbere.
Leandre Willy Onana yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 57,aha agahenge Marines FC ubusanzwe ikunda kuyishyura mu minota ya nyuma.
Marines FC ntiyacitse intege kuko yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Gitego Arthur ku munota wa 83,umukino urangira utyo.
Rayon Sports yujuje amanota 12 kuri 12 kuko imikino yose imaze gukina yarayitsinze mu gihe Kiyovu Sports yahagamwe na Sunrise FC uyu munsi.
Sunrise ibifashijwemo na rutahizamu Babuwa Samson yafunguye amazamu ku munota wa 41 bitma bajya kuruhuka iyoboye.
Ku munota wa 70, Hassan Mubiru yatsindiye Sunrise igitego cya kabiri,ihita ihagarika umuvuduko wa Kiyovu Sports yari imaze imikino 3 yose itsinda.
Kiyovu Sports yabonye igitego cy'impozamarira ku munota wa 72 gitsinzwe na Ssekisambu Erisa kuri penaliti, ni nyuma y'uko Manishimwe Yves akoreye umupira mu rubuga rw'amahina.
Uko imikino yose yagenze:
Marines FC 2-3 RAYON SPORTS
MUKURA VS 2-3 Gorilla FC
KIYOVU Sports 1-2 Sunrise FC
Bugesera FC 3-1 Etincelles
Imikino iteganyijwe kuri iki cyumweru:
Police FC vs Gasogi United
Rutsiro FC vs AS Kigali
Rwamagana vs APR FC
Musanze FC vs ESPOIR FC
Urutonde rw'agateganyo:
1. Rayon Sports 12/12
2. Kiyovu Sport 9/12
3. Gasogi United 7/9
4. Gorilla FC 7/12
5. Sunrise FC 7/12