Iyi ndege yavaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Kamembe yarenze ikibuga mu buryo butunguranye, ihagarara mu gice gisanzwe kidatuwe, ntihagira umuntu n'umwe uhungabana mu bari bayirimo.
Uwahaye amakuru InyaRwanda yavuze ko impanuka yabaye mu rukerera idakanganye kuko yiboneye ko abari bayirimo bose ari bazima.
Kompanyi ya RwandAir ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti "Indege ya RwandAir WB601 yari mu rugendo yerekeza Kamembe muri iki gitondo yagize ikibazo gito mu kugwa."
Bakomeje bati "Abagenzi n'abakozi bose bafite umutekano. Turahura n'ibibazo muri gahunda yacu uyu munsi kandi twiseguye ku bo bigiraho ingaruka."
Ubwo twandikaga iyi nkuru, abari i Rusizi bari nategereje ubufasha buva mu bashinzwe iby'indege ku kibuga cya Kanombe, ngo baze gutanga ubufasha, indege isubire mu kibuga.