Rwamagana: Umugabo afunzwe azira guha ruswa ya 70.000 umupolisi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda, mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatanu taliki ya 7 Ukwakira, yafashe uwitwa Gashema Tumani w'imyaka 49 y'amavuko, ukurikiranyweho kugerageza guha Ruswa umupolisi ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70,000 Frw) kugira ngo imodoka ye ihabwe icyangombwa cy'ubuziranenge.

Ni nyuma y'uko yari amaze gukoresha isuzuma ry'imiterere (Controle Technique) y'ikamyo abereye umushoferi mu Kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y'ibinyabiziga cya Rwamagana bikaza kugaragara ko itujuje ibisabwa byose ngo yemererwe guhabwa icyangombwa.

Icyemezo cy'ubugenzuzi bw'imiterere y'ibinyabiziga gishyirwaho n'Iteka rya Perezida n° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafatiwe mu cyuho ahagana ku isaha ya saa cyenda z'igicamunsi agerageza guha umupolisi ruswa ngo imodoka ye ishyirwe mu zujuje ubuziranenge.

Yagize ati: 'Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo uwitwa Gashema yari yaje gusuzumisha ubuziranenge bw'imodoka abereye umushoferi, mu Karere ka Rwamagana bikaza kugaragara ko imodoka ye yo mu bwoko bw'ikamyo ifite ibibazo bya mekanike birimo kuba feri yaracomotse, kudakora neza kwa moteri imena amavuta na Parishoke yarakutse, yagombaga kubanza kujya gukoresha kugira ngo abashe guhabwa icyangombwa cy'ubuziranenge.'

Yakomeje agira ati: 'Aho kujya gukoresha imodoka, nyuma gato yaragarutse yegera umwe mu bapolisi, amusaba ko yamuha amafaranga kugira ngo imodoka ihabwe icyangombwa, ni bwo yamuherezaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 70, umupolisi abimenyesha abamukuriye ni ko guhita afatwa arafungwa.'

Akimara gufatwa yavuze ko amafaranga yari ayahawe n'uwitwa Nteziryayo Jean d'Amour ushinzwe gukurikirana iyo kamyo yakoreshwaga mu bucuruzi ngo ayatange imodoka ikomeze akazi.

SP Twizeyimana yanenze abagifite imyumvire yo kumva ko batanga amafaranga kugira ngo bahabwe serivisi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Yagize ati: 'Niba uje gusuzumisha ikinyabiziga ugasanga hari ibyo kitujuje mu buziranenge bwacyo si ukuvuga ko gitaye agaciro, usabwa guhita ujya kugikoresha ukagaruka ukabona guhabwa icyangombwa. Gutekereza gutanga ruswa ngo wemererwe kugisubiza mu muhanda ni ugushyira mu kaga ubuzima bwawe n'ubw'abandi bakoresha umuhanda.'

Gashema n'amafaranga yafatanywe, yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe Nteziryayo agishakishwa.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa muri iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rwamagana-umugabo-afunzwe-azira-guha-ruswa-ya-70-000-umupolisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)