Ten Hag yavuze birambuye ku myitwarire mibi ya Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Erik ten Hag yavuze ko yahannye Cristiano Ronaldo kubera ko uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yananiwe kubahiriza amahame yashyizeho muri Manchester United.

Uyu mutoza yemeje ko uyu mukinnyi yanze kwinjira mu kibuga nk'umusimbura mu mukino wabahuje na Tottenham.

Ronaldo yahanwe na Ten Hag nyuma yo kwanga kujya mu kibuga ku wa gatatu ndetse ataha umukino utarangiye.

Uyu Muholandi yirukanye Ronaldo mu ikipe iri kwitegura umukino wa Chelsea ku wa gatandatu nk'igihano cy'iyi myitarire mibi.

Uyu mugabo w'imyaka 37 ari gukora imyitozo wenyine ndetse ntiyigeze asaba imbabazi nyuma y'ibi bihano yahawe.

Ten Hag yatangaje kandi ko yahanye Ronaldo kutazerekeza kuri Stamford Bridge ku bw'inyungu z'ikipe anavuga ko uyu mukinnyi yanamusuguye mbere ubwo yamubuzaga kugenda mu gice cya kabiri mu mukino wa gicuti wabanjirije shampiyona bakinnye na Rayo Vallecano,akabikora.

Ati: "Ndi umutoza, nshinzwe umuco wa hano kandi ngomba gushyiraho amahame n'indangagaciro kandi nkabigenzura.

Mu ikipe, dufite indangagaciro n'amahame kandi ngomba kubigenzura. Nyuma ya Vallecano, namubwiye ko bitemewe [kuva ku kibuga kare] ariko siwe gusa ni bose, iyi ni inshuro ya kabiri, hari ingaruka.

'Turamubuze ejo, ni igihombo ku ikipe ariko ni ngombwa ku myitwarire n'imitekerereze y'ikipe.Ubu tugomba kwibanda kuri Chelsea nicyo cy'ingenzi."

'Ndatekereza ko bizagera (igihe cyo) takamumutekerezaho, ariko no ku bandi bose, natanze umuburo tugitangira shampiyona, ubutaha hagomba kubaho ingaruka bitabaye ibyo igihe mubana,igihe mukina hamwe , umupira wamaguru ni siporo ya benshi kandi ugomba kuzuza amahame yagenwe.Kandi ngomba kubigenzura. '

Ku wa gatanu, Ronaldo yakoranye imyitozo n'abatarengeje imyaka 21 hanyuma akora imyitozo ku giti cye hamwe n'umutoza w'imyitozo ngororamubiri kuko yirukanwe mu ikipe ya mbere.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ten-hag-yavuze-birambuye-ku-myitwarire-mibi-ya-cristiano-ronaldo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)