Uwari umukinnyi w'icyamamare muri Arsenal, Thierry Henry, yasabye Kylian Mbappe kwiga gushyira ikipe imbere akareka gukangisha ibyo kuva muri Paris Saint-Germain.
Amezi ane gusa niyo ashize uyu rutahizamu yanze kwerekeza muri Real Madrid asinya amasezerano mashya muri PSG.
Umubano wa Mbappe na PSG biravugwa ko wangiritse ndetse uyu musore w'imyaka 23 arifuza kugenda muri Mutarama.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w'Umufaransa avuga ko amasezerano yari yahawe ku byerekeye kugura bakinnyi bashya atubahirijwe,cyane ko yari yarabwiwe ko bazagura umukinnyi usatira we agakina ku mwanya we akunda wo guca ku ruhande rw'ibumoso.
Henry nawe yanyuze mu bihe nk'ibyo muri Barcelona, yasabwe guca ku ruhande rw'ibumoso nubwo yabaye icyamamare muri Premier League akina imbere muri Arsenal.
Uyu mugabo w'imyaka 45 ashimangira ko ubushake bw'umutoza buri gihe aricyo kintu cy'ingenzi, ashimangira ko Mbappe agomba kwiga kugendera ku murongo.
Ati "Turabizi ko adakunda uriya mwanya. Ntawe ukunda gukoreshwa mu mwanya aziko atari mwiza.
Bamubwiye ko ikipe aricyo kintu cy'ingenzi cyangwa bamuteye kumva ko afite agaciro kuruta ikipe?
Ndakoresha inkuru yanjye bwite.Sinakundaga gukina ku mpande muri Barcelona. Narabyangaga. Ariko nagombaga kubikorera ikipe. Ntabwo nigeze nkunda nyuma yo guhamagarwa inshuro 100 kandi sinzi ibitego natsinze mu bufaransa, nagombaga kujya gukina ibumoso.
Ariko igihe kimwe, nibutse ko hariho itegeko rimwe gusa, umutoza aragusaba gukora ikintu. Urabikora ku bw'inyungu z'ikipe. Kandi ikipe yawe iratsinda,igihe ikipe yawe itsinzwe, nabyumva. '
Henry yakomeje avuga ko atazi icyo PSG yasezeranyije Mbappe ariko akwiye kumenya icy'ingenzi mu buzima bwe.
Umuyobozi wa Siporo muri PSG,Luis Campos yabwiye RMC Sport ko Mbappe atigee ababwira ko ashaka kugenda nubwo ibinyamakuru bikomeye ku isi byemeje ko atishimye ndetse yasabye kugenda mu kwezi kwa mbere.