Nk'uko byari byatangajwe ko guhera kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022 buri munsi bane bazajya basezererwa mu irushanwa rya One Nyota Music, aba mbere bamaze gusezererwa.
Aba bakaba ari Ikuzwe Jimmy Leandre, Ngamije Cedric, Rukundo Idrissa na Niyodusenga Thierry aba bakaba aribo byageze ku isaha ya saa mbiri z'ijoro rya none bafite amajwi macye bahita basezererwa.
Iki gikorwa cyo gusezerera abafite amajwi macye mu matora ari gukorwa binyuze kuri events.noneho.com na *559*60# kikaba kizakomeza, buri munsi hakazajya hasezererwa bane bafite amajwi macye kugeza hasigayemo 30 bazakomeza mu kindi kiciro kuwa 01 Ugushyingo 2022.
Kuwa 14 Ukwakira 2022 akaba aribwo habaye igikorwa cy'amajonjora yitabiriwe n'abagera kuri 85 muri 214 bari biyandikishije, 50 bakaba aribo bahise babashije gukomeza.
Niyodusenga Thierry wari ufite nimero 30 yasezereweIkuzwe Jimmy Leandre wari ufite nimero 13 yasezerewe
Ngamije Cedric uzwi nka Shitto wari ufite nimero 27 yasezerewe
Rukundo Idrissa wari ufite nimero 39 yasezerewe
KANDA HANO UHESHE AMAHIRWE ABASIGAYE YO GUKOMEZA MU IRUSHANWA
KANDA HANO UREBE AMWE MU MASHUSHO YARANZE AMAJONJORA YA ONE NYOTA MUSIC COMPETITION
Â