Turaburira umukobwa wa Rashid uri hagati y'ibirura bibiri, Nahimana na Ntwali Williams #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi Nahimana Thomas na John Williams biyegereza abana bo mu muryango wa Rashid Hakuzimana ufungiye Mageragere, bigira umuvugizi wuyu muryango ndetse banashora abana ba Rashid mu bikorwa bya politiki y'urwango.

Umwe mu bana ba Rashid witwa Djibril w'imyaka 21 yiyemereye ko bajya bahabwa ubufasha na Padiri Nahimana ndetse n'umuhezanguni Ntwali John William. Ubu ibyananiye Nahimana na Ntwali bahisemo kubishoramo abana ngo kuko ntawabakoraho.

Mu byo babagiriye inama bwa mbere ni uko buri mwana wa Rashid yashinga YouTube Channel ariko noneho byagera ku mukobwa wa Rashid we akaba n'umuhanzi ukurikiranwa na John Ntwali William.

Uyu mwana w'umukobwa witwa Assia Hakuzimana ntabwo aziko ari hagati y'ibirura bibiri usibye ingengabitekerezo babaswe n'ingeso y'ubushurashuzi.

Twabagejejeho uburyo Ntwali John William abeshya abana bo mu kabari yivugisha icyongereza akavuga ko aruwo mu gihugu cya Kameruni.
Nahimana ushimishwa no guhamagara Assia Hakuzimana kuri Whats App Video ni umugabo wiyitaga umupadiri akabyara aho ageze hose. Ubu mu Bufaransa yatandukanye n'umugore witwa Claire bafitanye abana babiri b'abakobwa ariko mu Rwanda naho yahasize abana babiri. Abo nababashije kumenyekana.

Turaburira umukobwa wa Rashid Hakuzimana ko kwiyegereza John Ntwali William ari ukwiyegereza ikirura, azakwangiza ejo akujugunye. Nubwo uyu muryango ubona Ntwali John William nk'umuvugizi wabo n'ikiraro cyo kubona amafaranga, umugore wa Rashid agomba no kumenya ibi bikurikira. Usibye kubashyira muri politiki mbi y'ivangura no guhakana Jenoside umukobwa we Assia araraye ntabwo yiriwe.

Rushyashya ibaye ibaburiye.

The post Turaburira umukobwa wa Rashid uri hagati y'ibirura bibiri, Nahimana na Ntwali Williams appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/turaburira-umukobwa-wa-rashid-uri-hagati-yibirura-bibiri-nahimana-na-ntwali-williams/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=turaburira-umukobwa-wa-rashid-uri-hagati-yibirura-bibiri-nahimana-na-ntwali-williams

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)