U Rwanda rwungutse abasirikare bashya bahawe imyitozo ihambaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bato bashya bari bamaze umwaka bahabwa amasomo y'ibanze abinjiza mu ngabo mu kigo cy'imiyitozo cya Nasho.

Aba basirikare bashya binjiye mu mu ngabo z'u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Ukwakira 2022 i Nasho, nyuma yo kubanza kugaragaza ubumenyi bungutse n'amasomo bahawe azabafasha mu nshingano zabo.

Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga wari umushyitsi mukuru,yasabye aba basirikare bashya kurangwa n'ikinyabupfura gisanzwe kiranga ingabo z'u Rwanda ndetse bakabungabunga indagagaciro za RDF zirimo no gukunda igihugu.

Ati 'Ndababwira ko mugomba guhora muba aba mbere mu nshingano zose muzahabwa kandi mukigira kubabanjirije.'

Lt Gen Mubarakh Muganga yanabashimiye amahitamo meza bagize yo guhitamo umuryango mugari w'igisirikare cy'u Rwanda, ibi ariko ngo bazabishobozwa no kuzirikana ko intsinzi iyo ariyo yose yubakirwa ku kinyabupfura.

Muri uyu muhango abasirikare bitwaye neza muri iki gihe cy'umwaka bari bamaze bahabwa amasomo bakaba bahembwe, Pte Byiringiro Egide niwe wahize abandi, akurikirwa na Pte Gisingizo Aime Bruno na Pte Habumugisha Benon.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/u-rwanda-rwungutse-abasirikare-bashya-bahawe-imyitozo-ihambaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)