Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Tshisekedi aherutse mu rugendo mu Bwongereza aho yitabiriye inama yo kurwego ruciriritse itegurwa n'ikinyamakuru The Financial Times dore ko ariwe wari umukuru w'igihugu wenyine wayitabiriye abandi ari abayobozi b'ibigo bisanzwe.

Nta na minisitiri wo mu kindi gihugu wayitabiriye. Asaba visa igihugu cy'u Bwongereza we n'abari bamuherekeje, icyo gihugu cyibajije impamvu yurwo ruzinduko.

Perezida Tshisekedi yerekeje muri icyo gihugu ari kumwe n'abandi bantu basaga 80 bamuherekeje harimo abamuba hafi nka Fortunat Biselele, Sylvain Kabongo Mukengeshay na Jean Claude Kabongo bazwiho kurya ruswa no gukunda amafaranga ku buryo bukabije.

Ubwo yageraga mu bwongereza, Perezida Tshisekedi yari aherekejwe n'abarinzi be ba hafi barimo Lt Col Kasongo Nteki, Capt Tabu Eboma Tema, Lt Col Georges Kabasua Kalombo, Maj Aimé Amboyo Basila na Commandant Bony Kalonji Kalonji. Kuri abo batanu, batatu nibo bagaragaje ko bafite intwaro baranazitanga abandi babiri barinumira.

Perezida Tshisekedi agiye gutaha yahagurukiye ku kibuga cy'indege cya heathrow hanyuma abasirikari be bateza akavuyo aribo Lt Col Josue Kasongo na Capt Tabu Eboma bashaka kunyura aho abakuru b'ibihugu banyura kandi ari babandi babiri baterekanye intwaro zabo. Bahise bafatwa bahatwa ibibazo kuko ni icyaha mpuzamahanga gikomeye.

Mu gihugu cy'Ubwongereza usibye abarinda umukuru w'igihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika na Minisitiri w'Intebe wa Israel, ntawundi wemererwa kugendana imbunda muri icyo gihugu.

Abo basirikari bakimara gufatwa bagafungwa n'indege ya Tshisekedi yagumye ku kibuga ibuzwa guhaguruka. Indege ya Tshisekedi yamaze amasaha agera kuri ane yangiwe guhaguruka.

Abafashwe bafite pasiporo dipolomatike zikurikira DP0011430 ya Lt Col Josué Kasongo Nteki na DP0008919 ya Capt Tabu Eboma Tema

Tugarutse ku ruzinduko, Tshisekedi yatakambye kubonana n'Umwami Charles arabibona maze si ukurira ati 'u Rwanda nirwo rwanteye i Bunaganaga.'  Tshisekedi yibagiwe ko ibibazo bya politiki n'umutekano ntaho bihuriye n'inshingano z'umwami ikindi abamuherekeje batangaje ibyo bavuganye n'Umwami Charles kandi kizira iyo winjiye muri Buckingham Palace aribo bavuga ibyo waganiriye n'Umwami.

Nyuma y'Ubwongereza Perezida Tshisekedi yerekeje mu gihugu cya Ghana.

Ingendo zirakomeje.

The post Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/udushya-mutamenye-mu-ruzinduko-rwa-perezida-tshisekedi-mu-bwongereza-abasirikari-babiri-bamurinda-baracyafungiwe-muri-icyo-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=udushya-mutamenye-mu-ruzinduko-rwa-perezida-tshisekedi-mu-bwongereza-abasirikari-babiri-bamurinda-baracyafungiwe-muri-icyo-gihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)