Ku munsi w'ejo uhagarariye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Muryango w'Abibumbye Ambassador Georges Nzongola Ntalaja, yatunguye abantu ubwo yavugaga ko u Rwanda rwiba ingagi n'inguge zo muri icyo gihugu zikarushyira muri pariki zarwo zigasurwa na ba mukerarugendo. Usibye kuba byatunguye abantu, yabivuze mu gihe kidakwiye kuko yari inama yigaga ku kibazo cy'intambara muri Ukraine.
Muri iyi minsi, igihugu cya Kongo aho cyitabiriye inama hose kiba gishaka kwegeka ibibazo byose bafite ku Rwanda. Yaba inama yiga ku butaka, ibikorwa remezo, icyorezo cya Covid19 nizindi, uhagarariye Kongo ahita aterura akavuga ko ibibazo byose igihugu cyabo gifite babiterwa n'u Rwanda.
Â
Mu nama ya LONI, iyo igihugu kivuzwe cyangwa kikaregwa gifite uburenganzira bw'igihe kingana n'iminota icumi kikavuga icyo gitekereza ku birego cyarezwe. Uwungirije uhagariye u Rwanda muri LONI ariwe Robert Kayinamura ntiyatinze yahise yaka ijambo agira icyo asubiza mugenzi we Ambassador Georges Nzongola.
Robert Kayinamura yagize ati 'Kwikuraho inshingano zo gukemura ibibazo by'imbere mu gihugu cya Kongo byabaye iturufu y'abayobozi biki gihugu. Icyo mugenzi wanjye atabwiye abateraniye hano ni uko Kongo Kinshasa ifite imitwe yitwaje intwaro irenga 140. Abayobozi ba Kongo bakwiye kwicara hamwe bagakemura ibibazo bafite aho guhora bahunga inshingano zabo'
Ubwo Georges Nzogola yavugaga ko u Rwanda rwiba ibikoko byiki gihugu, yavuzeko byavuye muri raporo ya LONI nawe atibuka izina kuko yarebye mu kirere ashaka kuyivuga ariko ntibyaza ati 'ndayibagiwe'.
Kayinamura yibukije Leta ya Kongo ko ihunga ibibazo by'ingenzi aho abayobozi muri iki gihugu bakoresha amagambo y'urwango mu guheza abavuga ururimi rw'ikinyarwanda muri iki gihugu.
Si Ambasaderi Nzogola gusa kuko urugero barukura kuri Perezida Tshisekedi wavugiye imbere yInteko Rusange ya Loni ya 77 mu mezi ashize ko ibibazo byose igihugu cye gifite babiterwa n'u Rwanda. Ubu aho umuyobozi wese wa Kongo agiye mu nama hirya no hino ku isi kuvuga u Rwanda nibyo bagize intego.
Perezida Kagame yasubije mugenzi we ko gushinja abandi ku bibazo bya Kongo bitazaba igizubizo cyo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Perezida Tshisekedi wivugiye ko agiye guhindura Kongo, Ubudage bwo muri Afurika ubu afite ikibazo gikomeye cyo kugaragaza ibyo yagezeho mu matora azaba umwaka utaha. Yari yiyemeje ko azagarura mahoro mu burasirazuba bwa kongo ahubwo imitwa yitwaje intwaro irimo na FDLR yariyongereye ikaba igeze ku mitwe 140.
Â
Â
The post Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n'inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy'intambara muri Ukraine appeared first on RUSHYASHYA.