Uko Desire wakiniye ikipe y'igihugu akaba yaraciwe amaguru inshuro 5 yigaruriye Allen yashatse bikavugisha benshi (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Serugo Desire wakiniye ikipe y'igihugu ya 'Sitting Volleyball' yahishuye uko yacitse amaguru bitewe n'uburwayi butamenyekanye bakamubaga inshuro 5, nyuma yaje guhura n'umukobwa wamukunze uko ari baza no gushinga urugo ubu bakaba baranibarutse imfura.

Serugo yavukiye muri DR Congo mu 1987, avuka ari muzima kimwe n'abandi bana bose, mu 1996 yaje guhura n'uburwayi bwayoberanye aho bwafashe amaguru ye yombi baza kuyaca akaba agendera mu kagare.

Ubu burwayi bwahereye ku birenge bukagenda buzamuka, bwatumaga rimwe na rimwe abura ubwenge, baramuvuje muri DR Congo birananirana nyuma bamubwira ko yajya mu Rwanda cyangwa mu Burundi ko ari ho hari ubuvuzi bwateye imbere bwamufasha, iwabo bahisemo kumuzana mu Rwanda muri CHUK.

Bageze muri CHUK babwiye ababyeyi be ko kugira ngo akire bagomba kumuca amaguru kuko uburwayi bwe bwagendaga buzamuka, bwahereye ku birenge bwari bumaze kugera ku mavi ariko ababyeyi be babanza kubyanga kuko aho bari batuye kumva ngo amuntu yacitse amaguru nta ntambara yabaye cyangwa ngo yakoze impanuka bitari bimenyerewe.

Ariko abaganga barabasobanuriye babawira ko bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi yari irangiye mu Rwanda hari benshi bacitse amaguru ndetse hari n'ikigo cya Gatagara kibitaho, baje kubyemera.

Desire rero baje kumuca amaguru ndetse ahita agarura ubwenge, yumva ameze neza bitandukanye na mbere yakundaga kubura ubwenge, gusa ngo yakize neza abazwe inshuro 5.

Ati 'Muri CHUK bambaga mbere baciriye munsi y'amavi, babona ntacyo bitanga bacira ruguru y'amavi. Buriya iyo ukiri umwana uri mu myaka yo gukura hari ukuntu iyo batakubaze neza hari ukuntu igupfa rigenda rikura rishaka gusumba umubiri, ni ukuvuga ngo rero bagenda bakubaga bagusubiramo, njye bambaze inshuro 5.'

Yavuye CHUK ahita ajya mu kigo cya Gatagara (Nyanza) ahari abandi bana bafite ubumuga, ahigira amashuri abanza, amashuri yisumbuye yayize mu kigo cya Gatagara kiri i Butare aho yize Biomedical Laboratory ari na yo yakomeje ageze muri Kaminuza.

Kimwe mu bintu byamufashije harimo imikino aho yakinnye Sitting Volleyball, ageze mu mashuri yisumbuye ashyiramo imbaraga atangira guhamagarwa mu ikipe y'igihugu. Yasohokeye igihugu bagiye mu Budage, byamuteye imbaraga cyane yumva ko uretse kugaragaza ko bashoboye banabikuragamo amafaranga.

Uyu mugabo usigaye utuye muri Kenya n'umuryango we, ntabwo yaretse gukina uyu mukino, ubu akinira ikipe yitwa 'Uwezo' iri muri Kasarani mu Mujyi wa Nairobi.

Avuga ko nubwo yari afite ubumuga ariko na none yatekerezaga ko agomba gushaka, rero yaje gufata icyemezo cy'uko agomba gushaka, atangira kubitekerezaho muri 2019.

Ati 'Nk'umuntu uba ugomba kubitekereza ukumva ko igihe kizagera ugashaka. Nafashe umwanzuro wo gushaka 2019. Uriya turi kumwe navuga ko ari nk'uwa 5, gushaka ntabwo ari ikintu cyoroshye iyo utarasha ubona umukobwa wese ukumva wamushaka, mwahura mwaganira ukumva ni we wari utegereje ariko si byo [...] Rero muri benshi twagerageje kuvugana hari abo tutahuje ari bo bivuyeho, hari n'abo nanjye twavuganaga nkumva ndabagaye, ni ibyo ngibyo rero.'

Agaruka ku mugore we bashakanye muri 2020, Allen, yavuze ko yari asanzwe amuzi ndetse ari muto kuri we yumva batanashakana, gusa igihe cyaje kugera amubwira ko amukunda.

Ati 'urumva namuherukaga kera, sinzi uko namubonye kuri Facebook, ndamubwira ariko aranga ambwira ko hari undi afite kandi atantendeka, yarambwiye ngo numve ko atanyanze ku zindi mpamvu ahubwo ari uko afite undi ariko ambwira ko nibatandukana tuzakundana.'

Baje kongera guhura nyuma y'igihe buri umwe nta mukunzi afite bahita bakundana ndetse babibwira imiryango na yo ibiha umugisha.

Yavuze ko kandi zimwe mu mbogamizi yagiye ahura na zo, yagiye abona abakobwa benshi yakunze na bo bamukunze ariko yabibwira imiryango ya bo ikababwira ko bidashoboka ko babana n'umusore ufite ubumuga.

Tariki ya 30 Kanama 2020 ni bwo Serugo Desire yakoze ubukwe na Samaza Allen, amafoto ya bo akijya hanze yakuruye amaranamutima y'abatari bake bavuga ko ari rwo rukundo nyarwo kuba Allen, umukobwa w'uburanga burangaza benshi yaremeye gushyingiranwa na Desire wacitse amaguru akaba agendera mu kagare. Batuye muri Kenya ari n'aho ubukwe bwabereye bakaba baranibarutse imfura ya bo.

Serugo Desire ugendera mu kagare yashakanye na Allen
Ubukwe bwa bo bwavugishije benshi
Bwari ubukwe bw'agatangaza
Serugo Desire kugira ngo akire neza, amaguru ye bari bamaze kuyabaga inshuro 5



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-desire-wakiniye-ikipe-y-igihugu-akaba-yaraciwe-amaguru-inshuro-5-yigaruriye-allen-yashatse-bikavugisha-benshi-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)