Umukobwa yaciye ibintu kubera impano itangaje yahaye umukunzi we ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa wo muri Ghana yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umukunzi we mu buryo budasanzwe.

Uyu mukobwa witwa Sarah Lawson, yakoze urugendo rurerure kugira ngo yerekane ko akunda umukunzi we bitangaje, amugurira ikibanza nk'impano y'umunsi we w'amavuko.

Sarah, atandukanye n'abandi bakobwa bo hirya no hino ku isi boherereza gusa ubutumwa buhoraho.

Abakobwa benshi hirya no hino akenshi bandika ubutumwa ngo 'Isabukuru nziza y'amavuko mukunzi' ku munsi w'amavuko w'abakunzi babo, ariko uyu mukobwa we yakoze agashya amuha ikibanza ku isabukuru.

Muri videwo yaciye ibintu,Sarah yapfutse mu maso umukunzi we arangije amwereka ibyangombwa by'ubutaka yamuguriye bipfunyitse mu gasanduku.

Umusore yatunguwe n'imbaraga zidasanzwe z'uyu mukunzi we ndetse amushimira ku bw'iyi mpano idasanzwe.

Amashusho y'uyu muhango yashyizwe hanze n'ukoresha kuri Instagram izina bless_nessa.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yaciye-ibintu-kubera-impano-itangaje-yahaye-umukunzi-we-ku-isabukuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)