Umukobwa witwa Bridget Thapwile Soko wo muri Malawi yakoze agashya afata impamyabumenyi ye y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza ayitwikira ku karubanda ngo kuko ntacyo imumariye
Exploits University yo mu mujyi wa Lilongwe, yatesheje agaciro impamyabumenyi uyu mukobwa yari yahawe nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri kaminuza mu bijyanye na Business Administration.
Iyi kaminuza yafashe iki cyemezo ku ya 21 Ukwakira 2022, nyuma yuko Soko atwitse iyi mpamyabumenyi ye mu mashusho yafashe akayashyira kuri Tik Tok avuga ko n'ubundi ntacyo imumariye kuko ari umushomeri.
Nk'uko ikinyamakuru Nyasa Times cyo muri Malawi kibitangaza, Soko yatwitse iyi mpamyabumenyi ye maze ashyira amashusho yifashe kuri Tik Tok bituma iyi kaminuza iyitesha agaciro kubera iyi myitwarire.
Muri iyo videwo, uyu mukobwa avuga ko iyi mpamyabumenyi ntacyo yamumariye kuko yananiwe kubona akazi nyuma yo kuyibona muri 2018.
Kaminuza yasohoye itangazo ryamagana ibikorwa bye kandi imwoherereza ibaruwa imumenyesha ko iyo mpamyabumenyi ye yateshejwe agaciro burundu.
Umuyobozi w'iyi kaminuza ya Exploits University, Desmond W. Bikoko,yavuze ko imyitwarire ya Soko yabakojeje isoni bityo iyo mpamyabumenyi yahakuye bayitesheje agaciro.