Umunsi wubukwe bwe ubaye uwo kumushyinguraho... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rw'uyu mukobwa rwababaje abatagira ingano nk'uko biri mu buhamya butangwa n'abo mu muryango we, Marene we [Marraine] wanamwitayeho kugeza yitabye Imana.

Aba bose bumvikana mu gahinda gakomeye cyane bagararaza Gentille nk'umwana wubahaga buri wese, akaba yari afite inshuti ye y'akadasohoka babanaga ari nawe bikekwa ko yamuroze kuko ngo Gentille yapfuye amuvuga.

Muri iyi nkuru tugiye kwifashisha shene ya youtube yitwa Actionz Tv, yamusuye mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali aho uyu mukobwa yabaga.

Kubwimana Vestine Yvette wari Marene wa Gentille ni we wamubaye hafi cyane afatanyije n'ababyeyi be, umusore bakundanaga, inshuti z'uyu mukobwa n'abaturanyi.

Uko byatangiye kugira ngo yisange yarozwe kugeza ubwo yitaba Imana.

Marene wa Gentille yavuze ko bakimenya ko afite ubukwe bagiye kubona babona umwana agenda ananuka, rimwe akagwa bakamwegura bamujyana kwa muganga bakabura indwara.

Yagize ati: ''Kuva inkuru y'ubukwe ikiza hasohoka ijambo Save The Date, rimwe tukumva umwana yaguye bakamutora mu muhanda tukamuzana, tukamujyana kwa muganga bagapima indwara zose tukabura n'imwe.

Bigeze aho bakamutera amaserumu, bakamusezerera agataha ariko akirwaye n'ubundi. Biba uko nguko umwana agashonga, umwana yari afite nk'ibiro 70 ariko agenda ashonga ariko kwa muganga nabo babura indwara kugeza ubwo agejeje ku biro 25.''

Marene akomeza avuga ko n'umurenge bawugiyemo arwaye ariko babona atangiye gutera agatege. Aragira ati ''Umurenge wabaye tariki 13 Ukwakira 2022, twagiye mu murenge dutangiye kugira icyizere, tukabona ari kugarura agatege kuko mu murenge yarariye arananywa".

Akomeza agira ati "Ubwo twageze ahangaha dusoje ibirori by'umurenge, nongeye kugaruka kuwa Gatandatu nje kureba uko Gentille ameze, ugira ngo tunatangire gutegura ubukwe, n'abazakora mu bukwe bwe twiteguye ko uyu munsi ku itariki 22 Ukwakira ari umunsi w'ubukwe bwe".


Ubukwe bwari kuba uyu munsi 

Ati "Umwana, nje arambwira ati 'hari ibintu noneho ndumva nta kibazo mfite ariko ndumva amavi ababara atari gukora, ndumva ntanabasha no guhaguruka'. Kuri uwo munsi noneho no guhaguruka ntabwo byabayeho, yahagurukaga bamufashe, bafashe n'amaguru atabasha guhaguruka.

Noneho iryo joro ntaha bampamagara saa sita z'ijoro bambwira ngo umwana ururimi rwasohotse, amaso yasohotse yari ameze nk'uri guhebeba, ururimi rwasohotse n'amaso yavuyemo".


Agahinda ni kose ku mugabo we

Ati "Nibwo yatangiye abwira papa we ati 'Ndagukunda, mama Ndagukunda', abaturanyi bose abavuga mu mazina, haza umukozi w'Imana aramusengera, ibyo bintu byamurekuye mu gitondo.

Kuri uwo munsi mu rucyerera ni bwo nateguye guhita nza kumureba, nje nsanga abantu benshi baje kumureba, akatubwira ati 'Yvette nijoro uzi ibyambayeho, naraye mpfuye mama nakubwire naraye mfuye ndazuka'".


Bari baherutse mu murenge

"Baransengera mu gitondo ni bwo nabonye ibyo bintu bindekura, nabonaga ibigabo bitatu bije kumfata, bikaza bije kumfata nkabwira mu rugo nti ibintu biramfashe nkabwira abaturanyi kuko baraye bicaye".

Marraine w'uyu mukobwa, arakomeza ati "Yakomeje ambwira ko ibyo bigabo bitatu byaje gusubirayo, gusa nyuma y'uko bigenda haje ibindi bigabo. Nakomeje kumwihanganisha ngo ihangane umunsi w'ubukwe ugere ambwira ko bitoroshye ariko mubwira ngo komeza usenge".


Gentille yashavuje benshi

Ati "Mu gahinda kenshi k'abari bari aho ubwo Mutoni Gentille yitabaga Imana, Nyirakuru we niwe wabashije gutobora aravuga akomoza ku mukobwa w'inshuti ye wamuroze.

Mbega uwo mukobwa atari yasabwa, yabanaga n'uwo mukobwa, noneho n'aho amariye gusabirwa, akajya amuhamagara wenda nk'uwo mugabo we yaje akamuhamagara yaje bakajyana yari inshuti ye cyane. Rero uwo ni we wabikoze, nawe ubwe yapfuye abyivugira. Yapfuye amuvuga amazina".


Ubutumire bwari bwaramaze gusohoka


Umuhango wo kumushyingira utegerejwe uyu munsi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE CY'UBUHAMYA BWA Diane



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122117/umunsi-wubukwe-bwe-ubaye-uwo-kumushyinguraho-inkuru-iteye-agahinda-ya-diane-wapfuye-avuga--122117.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)