Umunyamahanga akurikiranyweho guhutaza Vice-Mayor wa Muhanga akamuciraho umwenda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye ku wa 21 z'ukwezi kwa cyenda, muri Stade ya Muhanga ahari habereye igiterane kiyobowe n'umuvugabutumwa, Heward Mills Dag.

Mu masaha y'umugoroba kuri uwo munsi ahagana saa kumi n'ebyiri (18h00) na saa kumi n'ebyiri n'igice (18h30), Vice-Mayor yinjiye muri Stade, ngo amare guparika imodoka iruhande rw'izindi, akimara gutambuka intambwe eshatu avuye mu modka ahurana n'akaga.

Uyu uregwa witwa Lovell Nii Ankrah Jnr Jnr, akaba yari ashinzwe umutekano w'uriya muvugabutumwa wari uyoboye igiterane, nibwo ngo yahise asumira Vice-Mayor Mugabo Gilbert amuta ku wa kajwiga, amukurubana amusubiza mu modoka ku gahato ngo ayikure mu nzira y'iyashebuja.

Ababibonye barimo umutangabuhamya Nkusi Francis Murenzi, wari muri icyo gitaramo, yabwiye Urukiko ko yabonye Lovell Nii Ankrah Jnr akurura Vice-Mayor, amufashe mu gatuza, amusubiza mu modoka.

Undi mutangabuhamya witwa Ndayishimiye Raphael na we yanditse ibyabaye asobanura ko yari muri protocol. Ngo Vice-Mayor Mugabo yaparitse imodoka ye iruhande rw'aho imodoka z'abavugabutumwa zari nko muri metero 10, noneho Lovell aza abaza uhaparitse, niko kubwira Mugabo gukuraho imodoka ye.

Ati 'Mugabo yasohotse mu modoka maze Lovell aramukurikira amugarura mu modoka ku gahato, ari nabwo umwenda wa Mugabo Gilbert wacitse kuko yamukururaga ku ngufu.'

Lovell uregwa avuga ko nta mutima mubi yari afitiye Vice -Mayor ko atari amuzi, bityo agasaba imbabazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Lovell atigeze yemera icyaha kuva yatabwa muri yombi no mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, no mu Bushinjacyaha ngo yabyemeye igice, ndetse ngo ntiyigeze abisabira imbabazi.

Bukavuga ko kuba icyaha akurikiranyweho gihanishwa igifungo kirengeje imyaka ibiri, bityo bukabiheraho busaba ko akurikiranwa afunzwe by'agateganyo.

Uyu uregwa we asaba kurekurwa, akavuga ko atazigera acika ubutabera, kubera ko ari mu Rwanda mu buryo buzwi kandi n'igihugu cye kikaba kibizi.

Me Nsengiyaremye Jean Claude wunganira uregwa, yasabye urukiko gukurikiza ihame ry'uko ukekwaho icyaha aburana adafunzwe, agasaba ko rwarekura umukiliya we.

Ikindi yasobanuye ko uhagarariye Ghana mu Rwanda yemera kwishingira Lovell, bityo akumva nta mpungenge urukiko rukwiye kugira ko rwazamubura.

Akumva ko yarekurwa akagira ibyo asabwa kubahiriza.

Icyemezo cy'urukiko kizasomwa tariki 07/10/2022 saa munani z'amanywa, nibwo hazamenyekana niba Lovell Nii Ankrah Jnr azakurikiranwa afunzwe cyangwa ari hanze.

Umwe mu batangabuhamya avuga ko Lovell Nii Ankrah Jnr akimenya ko yasagariye umuyobozi yapfukamye hasi amusaba imbabazi. Ikindi ngo na nyuma yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku byabaye.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamahanga-akurikiranyweho-guhutaza-Vice-Mayor-wa-Muhanga-akamuciraho-umwenda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)