Umupadiri w' umuforomo yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Padiri Sebahire Emmanuel wari Padiri mukuru ya Shyorongi muri Arikidiyosezi ya Kigali, yitabye Imana aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal, akaba yazize indwara.

Itangazo ryasinyweho na Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda, ryamenyeshaga ko umuhango wo guherekeza  Padiri Sebahire Emmanuel uzabera mu irimbi riri muri paruwasi ya Ndera kuwa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, nyuma ya Misa izabera muri paruwasi ya Regina Pacis i Remera.

Padiri Sebahire Emmanuell yavutse tariki ya 10 Mutarama 1978 mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, yahawe isakaramentu rya Batisimu tariki ya 26 Gashyantare 1978 muri paruwasi ya Ruli, ahabwa isakaramentu ry'Ugukomezwa tariki ya 4 Nyakanga 1992. Yahawe isakaramentu ry 'Ubusaseridoti tariki 25 Nyakanga 2011, muri paruwasi ya Shyorongi.

Uyu mu padiri ntiyigeze yiga iseminari nto irererwamo abazaba abapadiri, ahubwo yize mu mashuri asanzwe arangije amashuri yisumbuye yamaze imyaka itatu ari umuforomo mu karere avukamo ka Gakenke, aho yavuye atangira kwiga mu iseminari nkuru ya Rutongo.

Padiri Sebahire Emmanuel amaze kuba padiri yakoreye ubutumwa muri paruwasi ya Shyorongi ari padiri wungirije (Vicaire), aho yavuye 2014 ajya muri paruwasi ya Ruli ahakorera ubutumwa kandi yiga mu ishuri ryigisha ubuforomo RHIH Ruli. 

Yavuye muri Paruwasi ya Ruli ajya gukora ubutumwa mu karere ka Rwamagana muri Paruwasi ya Musha 2017. Kuva mu mwaka wa 2018 kugeza tariki 26 Ukwakira 2022, yari Padiri mukuru wa paruwasi Shyorongi. Uyu mupadiri yari umujyanama wa Roho w'umuryango wa Regio Maria ku rwego rw'igihugu.

Uyu mupadiri yari afite impabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n'ubuvuzi yabonye muri 2017 ayikuye mu ishuri  rukuru rya  RHIH, ndetse yakoreye akazi ko kwimenyereza umwuga w'ubuforomo mu bitaro bya Kibagabaga.


Inkomoko: Archdiocese of Kigali.org



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122265/umupadiri-w-umuforomo-yitabye-imana-122265.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)