Umuyobozi mukuru wa IPRC Kigali yafunzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Murindahabi Diogène uyobora IPRC Kigali yatawe muri yombi nyuma yaho bigaragaye ko habaye ubujura bw'ibikoresho by'iri shuri.

RIB ivuga ko hari n'abakozi bafashwe, ndetse iperereza rikaba rikomeje.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Uburezi kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022 rivuga ko IPRC Kigali ifunzwe mu gihe cy'ibyumweru bibiri kugira ngo iperereza kuri ubu bujura rikorwe neza.

Rigira riti "Nyuma y'icyemezo cyafashwe na Guvenoma y'u Rwanda, Minisiteri y'Uburezi iramenyesha abanyeshuri, abakozi b'ishuri rikuru rya RP-IPFC ishami rya Kigali ndetse n'Abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rifunze by'agateganyo rnu gihe cy'ibyumweru bibiri, uhereye nonaha, kugira ngo iperereza rijyanye n'ubujura n'imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.'

Mu gihe cy'ibyumweru bibiri, Itangazo rivuga ko nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo.

Bati 'Turakangurira umuntu wese waba afite amakuru y'ingenzi yagira akamaro iperereza riri gukorwa ko yabimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.'



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umuyobozi-mukuru-wa-iprc-kigali-yafunzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)