Umwami Charles yatangiye kugurisha amafarashi yarazwe na nyina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwami Charles III arimo kugurisha amwe mu mafarashi yo gusiganwa yarazwe na nyina Umwamikazi Elizabeth II. 

Uyu mwamikazi yari umworozi ukomeye w'amafarashi yo gusiganwa ndetse bizwi ko yakundaga kujya ku masiganwa yazo no kuzitwara.

Kuwa mbere, inzu ya cyamunara ya Tattersalls yatangaje ko irimo kugurisha amafarashi 14 'y'icyororo' y'Umwamikazi Elizabeth II.

Muri izo harimo iyitwa Just Fine, yatojwe n'uwitwa Sir Michael Stoute watoje izigera ku 100 z'ibwami zatsinze amarushanwa, n'iyitwa Love Affairs.

Photos of the Queen on Horseback - Queen Elizabeth II's Love of Horses Throughout History

Jimmy George, umuvigizi w'iriya nzu y'ubucuruzi, yagize ati: 'Nta kidasanzwe. Buri mwaka bashoboraga kugurisha amafarashi.

'Umwamikazi yari afite iz'icyororo ze bwite, yarazororaga akazazigurisha. Ntabwo zose wazitunga.'

Umwamikazi, yari afite kandi ibiraro by'amafarashi mu gace ka Sandringham mu burasirazuba bw'Ubwongereza.

George avuga ko kugurisha izi farashi bidasobanuye ko ibwami batandukanye n'ibyo gusiganwa kw'amafarashi.

Ati: 'Buri mwaka benezo hari izo bagurisha. Umwami ubu arimo gukora ibyo abazifite bakora.'

Ibiraro by'amafarashi by'i Sandringham bizwiho korora amafaranshi yatsinze kenshi, Umwamikazi Elizabeth yabirazwe na se, Umwami George VI.

The Queen's favourite horses â€

John Warren ukuriye ibikorwa bye byo gusiganwa kw'amafarashi yavuze ko aya matungo yari 'irembo ryiza' rye hanze y'indi mirimo kandi kubijyamo kwe byateye imbaraga zikomeye gusiganwa kw'amafarashi mu Bwongereza.

Ati: 'Nzi neza ko iyo Umwamikazi ataba yaravukiye kuba ku ngoma yari kuba umuntu wibera mu mafarashi. Byari ibintu gusa bimurimo.'

@BBC

The post Umwami Charles yatangiye kugurisha amafarashi yarazwe na nyina appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/10/24/umwami-charles-yatangiye-kugurisha-amafarashi-yarazwe-na-nyina/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)