Uwashinjwaga kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda na Banyankole yasanzwe iwe yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhungu wa Abdul Nadduli, yari asanzwe ari umwe mu mpirimbanyi za politiki muri Uganda.

Mu kwezi gushize kwa Nzeri, yari yafunguwe na Perezida w'Urukiko rwa Luwero, nyuma y'ibyumweru bibiri afunzwe akekwaho ibyaha birimo kubiba urwango hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yari yafunzwe kubera ubutumwa yatambukije kuri YouTube, bwumvikanamo amacakubiri no kwibasira abo mu bwoko bwa Banyankole na Banyarwanda.

Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka NUP, David Rubongoya, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yemeje inkuru y'urupfu rw'uyu munyapolitiki.

Yagize ati 'Twabyukiye ku nkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umuvandimwe Jakana Nadduli.'

Yakomeje agira ati 'Umuryango we uravuga ko yasanzwe iwe yapfuye, nyuma y'iminsi micye afunguwe.'

Uyu munyamabanga Mukuru wa NUP, yavuze ko yaherukaga kuvugana na nyakwigendera Jakana ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize kandi ko yumvaga amerewe neza.

Jakana yari yoherejwe gufungirwa muri Gereza ya Butuntumula iherereye mu Karere ka Luwero nyuma y'ibyumweru bibiri atawe muri yombi.

Umuryango we ushinja inzego z'umutekano kumukorera iyicarubozi nyuma yo kumuta muri yombi.

Yari yarekuwe tariki 21 Nzeri 2022 nyuma yo gutanga ingwate ya Miliyoni 5 z'amashilingi ya Uganda.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Uwashinjwaga-kwibasira-abo-mu-bwoko-bwa-Banyarwanda-na-Banyankole-yasanzwe-iwe-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)