'Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n'Igihugu' – Jeannette Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ibaruwa Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika, yandikiye urubyiruko, arusaba kwirinda guheranwa n'ibizazane uko byaba bingana kose.Bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko, ni uburwayi bwo mu mutwe. Madamu Jeannette Kagame aratanga impanuro ndetse n'uko abona iki kibazo cyakemuka.

Ni ibaruwa yasohotse mu kinyamakuru Igihe.com', ariko kubera ubutumwa buremereye bukubiyemo, twiyemeje kuyisangiza n'abasomyi ba Rushyashya.

'Ndatsikamiwe ariko simperanwa. Mfite inkovu ariko ntizintera ubusembwa. Ndababaye ariko ndacyafite icyizere. Ndananiwe ariko imbaraga ntizishira. Mfite umujinya ariko si umuranduranzuzi. Ndihebye ariko sindakurayo amaso'.

Bavuga burya ko nta joro ridacya! Umwijima waryo uko ungana kose! Ngo n' 'Uburere bunyuza imfura mu mwijima'. Kandi iteka urumuri rukawuganza!

Aho wenda ntitwigiza nkana?

Bavuga ko tutazi abana bacu,

Bakanenga ibiganiro byo mu miryango yacu.

Binubira ko umuryango mugari utererana abari mu mage.

Nk'Umuryango kandi tukagawa y'uko dutoneka ibikomere by'abo bikekwa ko twatereranye, ngo twirengagije impamvu z'agahinda kabo. Biranashoboka ko aha haba harimo ukuri, kimwe n'uko habamo kwirengagiza ukuri, ibi byo bikaba byanatera impungenge.

Uburyo uburwayi bwo mu mutwe bwakirwa mu muryango, ntibisobanura iteka ko nta rukundo ruhari, ahubwo ni uburemere bwo kutamenya no gusobanukirwa ubwo burwayi no kwanga kwemera ko turembye kuko 'Imfura ishinjagira ishira'! Maze abantu bagahitamo uburyo budahangana n'ubu burwayi, bikabasenya kurushaho. 

Nyamara twese turabizi, burya Imfura ntiheranwa!

Twahangana dute n'ikibazo cyo kudasobanukirwa uburwayi bwo mu mutwe, by'umwihariko agahinda gakabije? Hari byinshi bidushavuza,bimwe muri byo, tukabinyura hejuru:

Ihungabana rihererekanywa ibisekuru n'ibisekuruza.

  1. Gutakaza umuco wacu kubera umuvuduko w'iterambere ry'isi.
  2. Icyuho gikabije mu bukungu n'imibereho y'abantu.
  3. Kwirukira ibintu no kugira ibyishimo by'akanya gato.
  4. … N'ibindi ntarondora.

Birakabije. Siko mubibona?

'Nta mubyeyi ubura uko agenza, amaburakindi ku we yo akamushegesha!'

Mbega ukuntu bibabaza ababyeyi,

Kubura uburyo ugenza ngo uramire uwawe,

Umukize agahinda kamugereye,

Agahinda kabo nabo karumvikana!

Mbega ukuntu sosiyete ishobora kwirengagiza ubu burwayi,

Ndetse bigafatwa nkaho ari ibisanzwe!

Mbega ukuntu gukira ibikomere bigoye,

Nyamara kandi bikaba ari ngombwa,

Kuko nta buhungiro bundi twizeye.

Nubwo twakerensa ubu burwayi, ingaruka zabwo zo zihoraho (zirimo ubushomeri, impinduka za hato na hato z'imibereho, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'iyindi myitwarire idahwitse, kwiyangiza byavamo no kwiyahura), zitugeraho twese hatitawe ku mbaraga zose dukoresha ngo abana bacu barusheho kubaho neza.

Ibi bibazo bitwigirizaho nkana, bikatwereka ko hari byinshi tutazi!

Kuganira kuri ibi bibazo, ntibigamije guhangana mu mvugo no kwitana ba mwana. Si ukugira ngo tumenye uri mu kuri cyangwa uri mu makosa, dukeneye kumenya icyadufasha guhangana n'ikibazo cy'uburwayi buzahaza ubuzima bwo mutwe maze tukagira ubuzima bwiza.

Guhangana n'indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko rwacu, ntibyagakwiye gufatwa nk'umukino wo guhangana hagati y'abato n'abakuze; aho bashinjanya kugira intege nke cyangwa kutagira icyo bitaho, nyamara bakirengagiza uburyo imiryango n'inshuti baremererwa cyane n'ibyo bibazo.

Ni urugamba turwana duhererekanya ariko tugamije kugerera ku murongo w'intsinzi rimwe nk'umwe w'abasiganwa kandi twese ntawe usigaye.

Mbibarize rero bana bacu,

  • Ni iki twakora ngo tubafashe? Twakora iki ngo dufashanye?
  • Ese mwe, uruhare rwanyu rwaba uruhe mu gihe mwaba mubonye ubwo bubasha?
  • Mu gihe Igihugu gikora ibishoboka byose ngo kibahe amahirwe, mukoreshe ubwenge, ubumenyi n' impano zanyu mu iterambere rigezweho, bijyanye n'ishusho mwifuza guha ubuzima bwanyu, mwabungabunga ubuzima bwanyu mute kugira ngo mukomeze kubaho, gukora neza no kubona andi mahirwe mashya?

Hari abakwibaza ko ababyeyi batumva agahinda kanyu! Burya benshi muri twe nk' ababyeyi, tuzi umubabaro icyo ari cyo! Nubwo uyu munsi ari mwe duhangayikiye, akenshi kubera igishyika tugirira urubyiruko, mu by'ukuri, ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe byibasira abato bitaretse n'abakuru!

Ku bakuru nabo bagifata urubyiruko rwacu ko ntacyo rushoboye, nagira ngo mbamare impungenge ko urubyiruko rwacu, rusanzwe rurangwa n'imbaduko no guhanga ibishya! Ntakabuza ruzatugeza ku iterambere dushaka, twese duharanira, kandi bemye muri iyi si yihuta.

Nk'undi mubyeyi wese ubifuriza icyiza, reka nsoze ngira inama buri wese:

  • Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n'Igihugu, ababyeyi bawe, n'umuryango mugari; kandi nawe wiyiteho.
  • Iyiteho bihagije, kandi wumve ko nta pfunwe gusaba no guhabwa ubufasha ukeneye.
  • Iyiteho bihagije, kandi ntiwirengagize ubushobozi wifitemo bwo kuba uwo wifuza kuba no kuba imbarutso y'impinduka.
  • Iyiteho bihagije, ku buryo wibona wageze ku nzozi zawe.
  • Iyiteho bihagije, wiha intego, wishakemo n'imbaraga zo kuyigeraho.

Guhangana n'ijoro ry'icuraburindi, ni umukoro kandi ugoye. Nyamara ukaba umukoro wa ngombwa, ugusaba ubudaheranwa.

Reka mbabwire ko iyo umuntu yiyemeje kandi akagerageza, agira icyizere n'imbaraga zidakuka nk'izo nkura muri iri sengesho:

'Nyagasani,

Umpe amahoro y'umutima wakira ibyo ntashoboye guhindura,

Urampe imbaraga n'ubushobozi bwo guhindura ibyo nshoboye,

Umpe ubwenge n'ubushishozi bwo kumenya itandukaniro rya byombi.'

J.K

 

The post 'Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n'Igihugu' â€" Jeannette Kagame appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ujye-wibuka-guha-agaciro-urukundo-uhabwa-nigihugu-jeannette-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ujye-wibuka-guha-agaciro-urukundo-uhabwa-nigihugu-jeannette-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)