Zephanie Niyonkuru wabaye umusifuzi wari Umuyobozi wungirije wa RDB yirukanywe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yirukanye Niyonkuru Zephanie wari Umuyobozi Mukuru wungirije w'Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), kubera amakosa y'imiyoborere yagaragaje mu bihe bitandukanye.

Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Ministiri w'Intebe, Edouard Ngirente ni uko kubera imiyoborere idakwiye, Niyonkuru Zephanie yakuwe ku mirimo ye n'umukuru w'igihugu.

Riragira riti "Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Niyonkuru Zephanie wari Umuyobozi Wungirije w'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, kubera amakosa y'imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragara."

Muri 2019 ni bwo Niyonkuru Zephanie yagizwe Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) asimbuye Emmanuel Hategeka wari uherutse kugirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Niyonkuru Zephanie akaba yarabaye umusifuzi mpuzamahanga aho yasifuraga ku ruhande (umusifuzi w'igitambaro) akaba afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubukungu yakuye muri Kaminuza y'i Londres [SOAS University of London].

Itangazo rivuga ko Zephanie yasezerewe
Zephanie Niyonkuru yirukanywe ku mirimo ye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zephanie-niyonkuru-wabaye-umusifuzi-wari-umuyobozi-wungirije-wa-rdb-yirukanywe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)