Abafana ba Rayon Sports biteguye gushyingura Kiyovu Sports (Amafoto) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko ejo hashize abakunzi ba Kiyovu Sports babyutse bakoropa mu gace ko mu Biryogo ahazwi nko mu 'Marangi', bagira bati " Mwaramutse neza Abayovu mubyuke dusukure Umujyi."

Abakunzi ba Rayon Sports na bo banze kurebera maze bakora igisa n'ikiriyo cyo kunamira Kunamira Kiyovu Sports bavuga ko yabavuyemo.

Ni mu mashusho agaragaramo abakunzi ba Rayon Sports benshi bazwi nka Nkundamatch, Malayika, Wanyanza n'abandi.

Wanyanza yumvikana agira ati "Bavandimwe nshuti zanjye mwihangane, ibibazo duhuye na byo mwabibonye, nyuma y'uko Kiyovu isukuye Umujyi, nyuma y'uko iteguye ahantu tuzanyura nka ba-Rayon ni yo mpamvu turi hano, yari umuvandimwe wacu igiye akoze akazi ni yo mpamvu twaje kunamira iyi mva ya Kiyovu yaducitse, iducitse tukiyikeneye kuko yari umuboyi wacu."

Aba bakunzi ba Rayon Sports bakaba babikoze bicaye imbere y'ikintu kimeze nk'isanduka (bivugwa ko ari ameza begeranyije) baramburaho igitambaro gikoze mu ibara ry'icyatsi n'umweru (amabara ya Kiyovu Sports) bashyiraho n'umusaraba.

Bari bafite kandi n'umusaraba wanditseho 2022.

Si ubwa mbere ibi bibaye kuko no muri 2017 ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga na Rayon Sports ikayimanura mu cyiciro cya kabiri, abakunzi ba Rayon Sports bayishyinguye ku Mumena.

Ibi bikaba byaraje nyuma y'uko mu 1985 Kiyovu Sports yabitse Rayon Sports kuri radio ko hari umuhango wo kuyishyingura, ni mu mukino bari bafitanye.

Uyu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2022-23 uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 18h. Mu mikino 9 iheruka guhuza amakipe yombi, Rayon Sports yatsinzemo 3, banganya 2 ni mu gihe Kiyovu Sports yatsinzemo 4.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-rayon-sports-biteguye-gushyingura-kiyovu-sports-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)