Abakozi b'Akarere ka Rutsiro batanze impushya zo gucukura kariyeri bari mu mazi abira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri za Kariyeri zicukurwamo umucanga n'urusekabuye mu mugezi wa Bihongora, mu murenge wa Nyabirasi, mu karere ka Rutsiro, abahakoreraga mu mwaka ushize, bavuga ko basabye ubuyobozi ibyangombwa bibemerera kuhakorera, nyuma y'uko ibyo bari bafite birangiye, ngo babwiwe gusaba ibindi, barabikora gusa ariko ntibasubijwe ahubwo batunguwe no kumva ibyangombwa byarahawe abandi, batazi n'igihe byatangiwe.

Aba ngo basanga uburyo ibyangombwa byatanzwemo bitarakozwe mu mucyo, bagakeka ko mu kubitanga hashobora kuba harajemo uburiganya na ruswa.

Inama njyanama y'Akarere mu isuzuma yakoze, yasanze koko ubuyobozi bw'Akarere bwaratanze impushya zo gucukura kariyeri mu buryo bunyuranije n'amategeko kandi na komite nyobozi y'Akarere irabyemera. Amakosa yabayeho ngo yatewe n'abatekinisiye nk'uko bigarukwaho na Murekatete Triphose umuyobozi w'akarere.

Umuyobozi w'inama njyanama y'Akarere ka Rutsiro Nyirakamineza M.Chantal avuga ko iki kibazo cyashyikirijwe inzego zibishinzwe kugirango abo bizagaragara ko babigizemo uruhare babiryozwe.

Ubugenzuzi bw'Inama njyanama y'Akarere ka Rutsiro bwasanze impushya z'ibyangomba zirindwi zaratanzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Kubw'ibyo yahise isaba ko ubugenzuzi bwimbitse bucukumbura iby' impushya 38 zatanzwe mu karere kose. Ku bibazo nk'ibi kandi umwanzuro w'ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba, bwasabye inzego zirebwa n'iki kibazo gucukumbura ibibazo biri mu bucukuzi bwa kariyeri muri Rutsiro na Rubavu mu migezi ya Sebeya na Bihongora.

Ivomo:RBA



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abakozi-b-Akarere-ka-Rutsiro-batanze-impushya-zo-gucukura-kariyeri-bari-mu-mazi-abira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)