Abanye-Congo batangiye guhungira mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahunze bavuye mu duce twa Ruhunda na Buhumba, ahari kubera imirwano.

Mu baturage bahunze harimo umusore wakomerekejwe n'amasasu y'intambara akaba yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Abaturage bahungiye mu Rwanda bavuze ko bumvise amasasu acicikana muri Buhumba hafi y'umupaka y'u Rwanda bahita bahungira mu Rwanda.

Bagira bati: 'mu masaha ya saa saba twumvise amasasu menshi duhita duhungira mu Rwanda. Twasize abo mu miryango yacu barimo kutubwira ko bituje, gusa turaba tugumye mu Rwanda turebe aho bigana."

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Busasamana na Bugeshi bwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda.

Mvano Étienne wakiriye impunzi ku mupaka wa Kabuhanga yasabye abaturage bafite bene wabo kubakira bakabacumbikira.

Agira ati: "Imiryango ibakiriye ibafate neza mu gihe dutegereje ko ubuyobozi bubajyana ahateguwe nibakomeza kwiyongera."

Imiryango 33 ihungiye mu Rwanda mu gihe urugamba rwageze hafi y'umupaka w'u Rwanda.

Abaturage bahungiye mu Rwanda bavuga ko imirwano irimo kubera mu gice cya Ruhunda ku gasozi ka Nyundo.



Source : https://imirasire.com/?Abanye-Congo-batangiye-guhungira-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)