Abatangabuhamya bongeye kuba intandaro y'isubikwa ry'urubanza rwa Prince Kid #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abunganizi mu mategeko ba Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid basabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusubika urubanza aregwamo n'ubushinjacyaha ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina, basaba ko abatangabuhamya bashyirwa ahantu hazwi kandi hizewe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, urubanza rwongeye gusubikwa ku busabe bw'uregwa n'abamwuganira bavuga ko bifuza ko abo batangabuhamya bamushinja bazaburana bari ahantu hazwi kandi hizewe.

Prince Kid na Me Nyembo Emelyne umwuganira mu mategeko, bamaze igihe kirenga isaha imbere y'inteko iburanisha, basohoka hemejwe ko urubanza ruzasubukurwa ku ya 25 Ugushyingo 2022.

Me Nyembo wunganira Prince Kid mu mategeko yabwiye Itangazamakuru ati "Twifuje ko (Abatangabuhamya) babazwa bari ahantu hizewe. Abatangabuhamya natwe ntabwo tuzi abazabazwa."

Me Nyembo abajijwe aho we n'uwo yunganira bifuza ko abatangabuhamya bazaba bari mu gihe cy'urubanza, yavuze ko urukiko ari rwo ruzabigena ariko agaragaza ko gutanga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga rya SKYPE nk'uko byateganijwe byo biteye impungenge.

Avuga ku mpamvu abona yatumye urubanza rusubirwamo bitunguranye mu gihe kuburana byasaga n'ibyarangiye, yagize ati "Bivuze ko umucamanza yabonye ko ibimenyetso bidahagije ngo afate icyemezo."

Mu iburanisha riheruka, abatangabuhamya bane bavugwa muri uru rubanza bahawe 'Code' zisimbura amazina yabo kugira ngo umutekano wabo udahungabana.

Kuva muri Werurwe 2022, Prince Kid yakurikiranywe n'inzego z'ubutabera zitandukanye, ku bw'ibyaha aregwa byo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n'icyaha cyo guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Mu iburanisha ryabaye kuwa 5 Ukwakira 2022, Ubushinjacyaha bwasabiye Prince Kid gufungwa imyaka 16 naho we asabwa kugirwa umwe avuga ko nta cyaha kimuhama.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abatangabuhamya-bongeye-kuba-intandaro-y-isubikwa-ry-urubanza-rwa-prince-kid

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)