Amafoto utabonye yo gusaba no gukwa umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d'Arc #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo Umunyamakuru ukunzwe Cyuzuzo Jeanne d'Arc yasabwe ndetse anakobwa n'umukunzi we Thierry Eric Niyigaba.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022 aho ababyeyi be bemeye inkwano bati "turagutanze wibanire n'uwo wakunze Thierry".

Uyu muhango ukaba warabereye mu Magepfo y'u Rwanda mu Karere ka Huye i Butare.

Biteganyijwe ko nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, ku wa Gatandatu w'iki cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2022 ari bwo hazaba indi mihango y'ubukwe irimo gusezerana imbere y'Imana.

Akoze ubukwe nyuma y'uko mu mpera z'ukwezi gushize k'Ukwakira 2022, Cyuzuzo yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower'.

Cyuzuzo na Thierry bakaba bamaze igihe bakundana, mu Kuboza 2021 ni bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y'uko yerekeza kuri KISS FM.

Niyigaba Thierry wegukanye Cyuzuzo Jeanne d'Arc
Cyuzuzo asohorwa mu nzu
Agikubita amaso umugabo we byamurenze, ibyishimo biramusaga
Urukundo rwubahweeee
Ibyishimo byari byose
Inkuru zo kwirana zo ntizabuze, zari zihari ku bwinshi
Bari kumwe na parrain na marraine
Bwari ubukwe bushimishije



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-utabonye-yo-gusaba-no-gukwa-umunyamakuru-cyuzuzo-jeanne-d-arc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)