Ni igitaramo cyabereye mu mahema ya Camp Kigali kuri iki cyumweru, cyaranzwe n'udushya twinshi.
Iki gitaramo cyateguwe n'abanyarwenya bahuriye mu itsinda rya Zuby Comedy cyari kiyobowe na Clapton Kibonge afatanyije na Miss Uwase Muyango.
Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunyarwenya MC Tricky n'itsinda rya Kanyamukwengo bose bo muri Kenya baje biyongera kuri Bamenya, Rusine Patrick, Fally Merci, Muhinde Comedy, Zuby Comedy , Nyambo , Killer man , Mirembe Jane n'abandi.