Amakuru mashya kuri Dosiye ya IPRC Kigali, bamwe barekuwe abandi bakomeza gufungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Eng Mulindahabi yarekuwe kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022, ari kumwe n'abandi 11 baregwaga hamwe muri dosiye y'ubujura, gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa leta.

Bari bafunganywe ari 19, aho batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 23 Ukwakira kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

Eng Mulindahabi na bagenzi be baje kugezwa imbere y'urukiko mu ntangiro z'Ugushyingo, baburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mbere yo gutangira kuburana mu mizi.

Umwanzuro w'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, aho rwategetse ko 12 barimo Eng Mulindahabi Diogène barekurwa.

Abakomeje gufungwa ni batandatu barimo uwari ushinzwe kubika ibikoresho. Ni ukuvuga ko mu gihe abandi bazaburana badafunzwe, abo bo bazaburana bafunzwe.

Mu iburanisha ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikoresho bashinjwa kwiba bifite agaciro k'asaga miliyoni 113Frw.

Aba bakozi bashinjwa ubujura bwakozwe ku bikoresho by'ubwubatsi, ibikoreshwa n'abakora amazi, ibyuma byifashishwa mu gukora za muvero.

Eng Mulindahabi wari Umuyobozi wa IPRC Kigali, yavuzweho kunyereza umutungo ndetse ngo hari imashini ikurura amazi basanze iwe mu rugo ndetse n'indi mashini na yo ikora mu bijyanye no gutunganya amazi.

Ni ibyaha bihanwa mu buryo butandukanye, aho kunyereza umutungo itegeko riteganya igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n'ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'umutungo wanyerejwe.

Ni mu gihe guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, iyo byakozwe n'umukozi wa Leta, igihano kiva ku myaka irindwi kikagera ku myaka 10 y'igifungo n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 2-3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Icyaha cyo kwiba cyo gihanishwa igifungo cy'umwaka umwe ariko itarenze ibiri n'ihazabu miliyoni hagati ya 1-2 Frw



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Amakuru-mashya-kuri-Dosiye-ya-IPRC-Kigali-bamwe-barekuwe-abandi-bakomeza-gufungwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)