Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo Amavubi y' u Rwanda yakiriye 'The Secretarybirds' ya Sudan mu mukino wasojwe amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu mukino watangiye i Saa 18:00 mu mvura iringaniye, Amavubi yagerageje gusatira mu minota yose ariko uburyo bukomeye bw'igitego ntibwaremwa, bigaragara ko hakiri byinshi byo kwiga ku basatirizi.
Ababanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi ni; Ntwari Fiacre (GK), Ombolenga Fitina, Nsabimana Aimable, Manzi Thierry, Niyomugabo Claude, Bizimana Djihad, Niyonzima Ally, Muhire Kevin, Nshuti Savio, Hakizimana Muhadjiri na Mugenzi Bienvenu.
Amavubi yabanje mu kibuga
Amavubi yabonye uburyo bwa mbere bw'igitego ku munota wa 8, Mugenzi Bienvenu agerageje gutsindisha umutwe, umupira ujya hanze y'izamu rya Sudan.
Ku munota wa 24' Hakizimana Muhadjiri yatereye kure ishoti rikomeye ariko Umunyezamu wa Sudan ahagarara neza, umupira arawurenza.
Ku munota wa 45' Mugenzi Bienvenu yongeye kubona uburyo bw'igitego, ateye umupira n'umutwe ujya hanze, mbere y'uko Umusifuzi Ruzindana Nsoro yemeza isozwa ry'igice cya mbere.
Mbere y'uko igice cya kabiri gitangira, Amavubi yakoze impinduka eshatu, mu kibuga hinjira Hakim Sahabo, Ishimwe Gilbert na Habimana Glen, hasohoka Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio na Mugenzi Bienvenu.
Hakizimana Muhadjiri agenzura umupira mbere yo gusimburwa
Ku munota wa 70' Hakim Sahabo yateye ishoti rikomeye ku mupira uteretse (Kick off) unyura hanze y'izamu.
Ku munota wa 73' rutahizamu Yagoub Mohammed wa Sudan yategewe mu rubuga rw'amahina na Manzi Thierry, abanya-Sudan bosanga Umusifuzi Ruzindana Nsoro basaba ko abaha Penaliti ariko arabyirengagiza, ibyanatumye habaho amahane yamaze akanya gato.
Ku munota wa 77' Amavubi yongeye gukora impinduka, mu kibuga hinjira Gerard Gohou, Muhoozi Fred na Imanishimwe Emmanuel, hasohoka Muhire Kevin, Niyomugabo Claude na Nshuri Savio.
Ku munota wa 80' Amavubi yongeye gusimbuza abakinnyi batatu, hinjira Rafael York, Serumogo Ally na Niyigena Clement, hasohoka Bizimana Djihad, Manzi Thierry na Fitina Ombolenga.
Nyuma y'iminota 90 isanzwe y'umukino, abasifuzi bongereyeho 5 nayo irangira nta kipe ibashije gutera mu izamu ry'indi.
Muri uyu mukino, Amavubi yakoresheje abakinnyi 6 basanzwe bakina i Burayi, aribo Ishimwe Gilbert wa Orebro yo muri Sweden, Rafael York udafite ikipe, Djihad wa Deinze yo mu Bubiligi, Hakim Sahabo ukinira Lille U17, Glen Habimana wa Victoria Rosport yo muri Louxambourg na Gerard Gohou wa Aktobe FC yo muri Kazakhstan.
Amavubi y' u Rwanda azahurira na Sudan mu mukino wa kabiri wa gicuti uteganijwe kuzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo kuwa 19 Ugushyingo 2022.