Amavubi yanganyije na Sudani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wa mbere muri ibiri ya gicuti Amavubi agomba gukina na Sudani i Kigali, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa

Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yari yahisemo kubanza mu kibuga benshi n'ubundi basanzwe bamenyerewe, abashya babanza ku ntebe y'abasimbura.

Ikipe y'igihugu Amavubi ikaba yokeje igitutu Sudani ndetse igenda irema uburyo bwinshi ariko kuboneza mu rushundura biba ikibazo.

Abasore b'u Rwanda barimo Hakizimana Muhadjiri, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio na Mugenzi Bienvenue bagerageje gutera mu izamu ku bw'amahirwe make ntibagira igitego batsinda.

Muri iki gice cya mbere, nta mahirwe Sudani yigeze ibona. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Mu gice cya kabiri umutoza yagiye akora impinduka zitandukanye aho abakinnyi nka Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio, Mugenzi Bienvenue, Muhire Kevin, Ally Niyonzima na Niyomugabo Claude bavuyemo hakinjiramo Ishimwe Gilbert, Sahabo Hakim, Habimana Glen, Gerard Bi Goua Gohou, Muhozi Fred na Imanishimwe Emmanuel Mangwende.

Ni nako kandi Manzi Thierry, Omborenga Fitina na Bizimana Djihad bahaye umwanya Niyigena Clement, Serumogo Ali na Rafael York.

Izi mpinduka zose umutoza yagira ngo arebe ko yabona igitego ariko biramugora kuko ahubwo mu minota ya nyuma y'umukino, Sudani yari yacuritse ikibuga.

Umukino warangiye ari 0-0, aya makipe akaba agomba kongera guhura ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 mu mukino wa 2 wa gicuti.

Muhadjiri yagerageje biranga
Omborenga mu bakinnyi ba Sudani
Mugenzi Bienvenue agenzura umupira
11 Amavubi yabanje mu kibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yanganyije-na-sudani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)