Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022 nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi itangira imyitozo yitegura umukino wa gishuti n'ikipe y'igihugu ya Sudani.

Ni imyiteguro y'imikino ibiri izabera mu Rwanda kuri sitade ya Kigali iNyamirambo, umukino wa mbere uzakinwa kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo uwo kwishyura wo uzakinwa kuwa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022.

Kugeza ubu bamwe mu bakinnyi bakina hanze bahamagawe bamaze kuhagera, aba bayobowena Djihad Bizimana, Raphael York, Steve Rubanguka, Ally Niyonzima, Ishimwe Gilbert na Muhire Kevin.

Impera z'icyumweru dushoje gisize hakinwe umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda 2022, ni imikino yakinwe uhereye  kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru, imikino 8 yabaye habonetsemo ibitego 25 byose hamwe.

Ni imikino yatangiye ikipe ya Kiyovu SC itsinda Rayon Sport ibitego 2-1, ni umukino watumye ikipe y'urucaca irara ku mwanya wa mbere w'agateganyo ndetse inuzuza imikino 7 idatsindwa na Mukeba wabo Gikundiro.

Undi mukino wabaye kuwa gatandatu, ikipe ya Police FC yatsinze ikipe ya AS Kigali ikuraho agahigo k'uko iyi kipe ya Police yaherukaga gutsinda As Kigali muri 2019 ikuraho aka gahigo, ibi byanatumye iyi kipe yisanga mu makipe atatu ari ku mwanya wa gatatu kuko ubu yujuje amanota 14.

I Huye, Mukura VS yatsinze ikipe ya Rutsiro FC ibitego 3-0, iyi ntsinzi ikaba yaraje MVS iheruka gutakaza imikino itatu harimo n'uwo yatsinzwe na Kiyovu SC na As Kigali. Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Huye ndetse Mukura ikaba yari imaze iminsi 206 idakinira kuri Sitade ya Huye.

I Ngoma, ikipe ya Rwamagana FC yatsinze ikipe ya Marines FC 1-0, ibi byatumye ikipe ya Marines FC kugeza ubu itari yatsinda umukino n'umwe kuko imaze gutsindwa imikino itandatu inganya indi mikino 2 ikaba kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona y'u Rwanda.

I Nyamirambo kuri iki cyumweru, ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yaraye ibonye intsinzi y'ibitego 3-2 bya Sunrise FC, mu mukino iyi kipe ya APR FC ikaba yatsinzwe ibitego bibiri mu minota 2 ya nyuma y'umukino.

Uko imikino y'umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda wagenze:

Kiyovu SC 2-1 Rayon Sports

Bugesera FC 1-1 Espoir FC

Etincelles FC 3-2 Musanze FC

Rwamagana City 1-0 Marines FC

Mukura VS 3-0 Rutsiro FC

Gasogi United 2-3 Gorilla FC

Police FC 1-0 As Kigali

APR FC 3-2 Sunrise FC

The post Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-sudan-aratangira-imyitozo-ibitego-25-nibyo-byabonetse-ku-munsi-wa-9-wa-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-sudan-aratangira-imyitozo-ibitego-25-nibyo-byabonetse-ku-munsi-wa-9-wa-shampiyona-yu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)